1Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kubaumwepisikopi, aba yifujeumurimomwiza.”
2Nukoumwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kubaumugabow'umugoreumwe, abeudakunda ibisindisha wirinda,ugiragahunda mu kubahokwe,ukunda gucumbikira abashyitsi,ufiteubwenge bwo kwigisha,
3utariumunywiwa vino cyangwaumunyarukoni, ahubwo abeumugwanezautarwana,utariumukunzi w'impiya,
4utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaharwose.
5(Mbeseutazigutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry'Imana?)
6Kandi ntakwiriye kubauhindutse Umukristo vuba, kugirango atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho.
7Kandi akwiriye gushimwa neza n'abo hanze, kugirango adahinyuka akagwa mu mutegowa Satani.
8Kandi n'abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi,
9ahubwo bakomezeubwiru bwo kwizera bafite imitima itabaciraurubanza.
10Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabahoumugayobabone gukoraumurimow'ubudiyakoni.
11N'abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose.
12Abadiyakoni babe abagabo b'umugoreumwe, bategeka neza abana babo n'abo mu ngo zabo.
13Kuko abakora neza uwo murimow'ubudiyakoni biboneraumwanya w'icyubahiro mwiza, n'ubushizi bw'amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo.
14Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba,
15kandi mbikwandikiriye kugirango, nintinda,uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuriigushyigikiye.
16Siugushidikanya,ubwiru bw'ubumanaburakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifiteumubiri, ikagaragara ko ariumukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwaubwiza.