2 Pet 4:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni”

2bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye,

3babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugirango abizera bakamenyaukuribabirye bashima,

4kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe,

5kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga.

6Niwibutsa bene Data ibyo,uzabaubayeumugabura mwiza w'ibya Kristo Yesuutunzwen'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije.

7Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubahaImana

8kuko kwitoza k'umubirikugiraumumarokuri bike, naho kubahaImana kukagiraumumarokuri byose, kuko gufiteisezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzazana bwo.

9Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose,

10kuko igituma tugokatukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukizaw'abantu bose ariko cyane cyane w'abizera.

11Ujyeutegeka ibyo kandiubyigishe.

12Ntihakagireuhinyuraubusorebwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byouvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutimauboneye.

13Kugezaaho nzazira, ujyeugiraumwete wo gusomano guhugurano kwigisha.

14Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n'ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by'abakuru.

15Ibyo ujyeubizirikana kandi abe ari byouhugukiramo, kugirango kujya mbere kwawe kugaragarire bose.

16Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugirautyouzikizanya n'abakumva.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>