2 Pet 5:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Ntugacyaheumukuruahubwoumuhugurenka so n'abasoreubahugurenka bene so,

2abagore bakuruubahugurenka ba nyoko, n'abagore bakiri bato n'abakobwaubahugurenka bashiki bawe,ufiteumutimautunganye rwose.

3Wubaheabapfakazi bari abapfakazi by'ukuri.

4Arikoumupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubahaabo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y'Imana.

5Umupfakazi by'ukuriusigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,

6arikouwidamararira aba apfuye ahagaze.

7Ubategeke ibyo kugirango batabahoumugayo.

8Ariko nibaumuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.

9Ntihakagireumupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiweumugaboumwe gusa,

10agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by'abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.

11Ariko abapfakazi bato ntukemereko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,

12bakagibwaho n'urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.

13Kandiuretse ibyo, biga no kugiraubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n'abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.

14Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanziurwitwazo rwo kudutuka;

15kuko n'ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.

16Nihagirauwizera w'umugabocyangwa w'umugoreufiteindushyiz'abapfakazi, abafashe, kugirango Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.

17Abakuru b'Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvugaijambo ry'Imana no kwigisha,

18kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambireumunwa w'inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukoziakwiriye guhembwa.”

19Ntukemere ikirego ku mukuruhatariho abagabo babiri cyangwa batatu.

20Abakora ibyahaubahanire mu maso ya bose, kugirango abandi na bo batinye.

21Ndakwihanangiririza imbere y'Imana na Yesu Kristo n'abamarayika batoranijwe, kugirango witondere ibyoudacaurw'umwe cyangwa ngougireubwo uca urwa kibera.

22Ntukihutirekugirauwourambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.

23Uhereye none reka kunywaamazi gusa, ahubwounywevino nke ku bw'inda yawe kukourwaragura.

24Ibyaha by'abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururiramu rubanza, naho iby'abandi bizagaragara hanyuma.

25Uko ni ko n'imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n'itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>