1Abagaragu b'imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugirango izina ry'Imana n'inyigisho zacu bidatukwa.
2Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n'uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaroari abizera n'abakundwa.
Ujye wigisha ibyoubibahugure.
3Nihagirauwigishaukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo, n'ibyigisho bihura no kubahaImana,
4aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubazaibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukekaibibi,
5n'impaka z'abantu bononekayeubwenge bakamyemoukuri, bibwira yuko kubahaImana ari inzira yo kubonaindamu.
6Icyakora koko kubahaImana iyo gufatanije no kugiraumutimaunyuzwe kuvamoinyungu nyinshi,
7kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo.
8Ariko ubwo dufiteibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo,
9kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.
10Kuko gukunda impiya ariumuziw'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.
11Ariko wowe ho muntu w'Imana ujyeuhunga ibyo, ahubwoukurikize gukiranuka, kubahaImana, kwizera,urukundo, kwihangana n'ubugwaneza.
12Ujyeurwana intambara nziza yo kwizerausingireubugingo buhoraho, ubwo wahamagariweukabwaturirakwatura kwiza imbere y'abahamya benshi.
13Ndakwihanangiririza mu maso y'Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato,
14witondere itegeko, ntugireikizinga habe n'umugayo, kugezaku kuboneka k'Umwami wacu Yesu Kristo,
15kuzerekanwa mu gihe cyako n'Iyo ifiteubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w'abami n'Umutwareutwara abatware.
16Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyoutegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo, Amen.
17Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugirango be kwibona cyangwa kwiringiraubutunzi butariubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe,
18kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga,
19bibikireubutunzi buzabaurufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugirango babone uko basingiraubugingo nyakuri.
20Timoteyo we, ujyeurinda icyo wagabiweuzibukireamagambo adakwiriye kandi atagiraumumaro, n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana.
21Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyobabakava mu byo kwizerwa.
Ubuntu bubanenamwe.