2 Sam 1:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagiahasibira kabiri.

2Ku munsi wa gatatu hazaumugabouvuyemu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīzeumukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubitahasi aramuramya.

3Dawidi aramubazaati “Uraturukahe?”
Aramusubizaati “Ncitse ku icumu mu rugerero rw'Abisirayeli.”

4Dawidi aramubazaati “Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.”Aramusubizaati “Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonataniumuhungu we na bo barapfuye.”

5Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Ariko wabibwiwe n'iki ko Sawuli na Yonataniumuhungu we bapfuye?”

6Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati “Narigenderaga ngeze ku musoziw'i Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare n'abahetswe n'amafarashi bamusatiriye.

7Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti ‘Karame.’

8Arambaza ati ‘Uri nde?’Ndamusubizanti ‘Ndi Umwamaleki.’

9Arambwira ati ‘Nyamuna igira hanounsonge, dore ndembejwe n'umubabaro, kuko nkiri muzima.’

10Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuzaikamba ryari ku mutwe n'umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.”

11Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, n'abari kumwe na we bose babigenza batyo.

12Bacuraumuborogo bararira, biyirizaubusabageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n'umuhungu we Yonatani kandi n'abantu b'Uwiteka n'inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota.

13Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Uri uwa he?”
Ati “Ndiumwana w'Umwamaleki w'umunyamahanga.”

14Dawidi aramubazaati “Ni iki cyatumyeudatinya,ugahangara kuramburiraukubokokwicaumuntu Uwiteka yimikishije amavuta?”

15Dawidi ahamagara umwe wo mu basore ati “Mwegereumusumire.”Aramusogota arapfa.

16Dawidi aramubwira ati “Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nk'ukouvuzengo ‘Nishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.’”

17Nuko Dawidi aborogera Sawuli n'umuhungu we Yonatani uyu muborogo,

18abategeka kwigisha Abayuda indirimbo y'umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari.

19“Icyubahiro cyawe, Isirayeli,
Cyiciwe mu mpinga z'imisozi!
Erega abanyambaraga baraguye!

20Ntimuzabivuge muri Gati,
Ntimuzabyamamaze mu nzira z'Abashikeloni,
Abakobwa b'Abafilisitiya batanezerwa,
Abakobwa b'abatakebwe be kwishimagiza.

21“Mwa misozi y'i Gilibowa mwe,
Kuri mwe ntihagatonde ikime, ntihakagwe imvura,
Ntihakabe imirima yera imyaka y'amaturo,
Kuko ari ho ingabo y'umunyambaraga yagwanyeumugayo,
Ni yo ngabo ya Sawuli, nk'iyoutimikishijwe amavuta.

22Umuhetowa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,
Ngo uve ku maraso y'abishwe,
No ku banyambaraga b'ibihangange,
Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga.

23“Sawuli na Yonatani bari beza,
Bafite igikundiro bakiriho,
Kandi mu ipfa ryabo ntibaguyeukubiri.
Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu,
Bari abanyamaboko kurusha intare.

24“Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli,
Wabambikaga imyenda y'imihemba yo kurimbana,
Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu.

25“Erega abanyambaraga baguye mu ntambara hagati!
Yonatani yiciwe mu mpinga z'imisozi yawe.

26“Unteye agahinda mwene data Yonatani,
Wambereye uw'igikundiro bihebuje.
Urukundo wankundaga rwari igitangaza,
Rwarutagaurukundo rw'abagore.

27“Erega abanyambaraga baraguye,
N'intwaro zabo zirashize!”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>