2 Sam 10:1-19 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyoumwami w'Abamoni aratanga, mazeumuhungu we Hanuni yima ingoma ye.

2Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk'uko se yangiriye neza.”Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumaraumubabaro wa se.
Bukeyeabagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni.

3Ariko abatware b'Abamoni babwiraumwami wabo Hanuni bati “Mbese ye,ugirango Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumaraumubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegerezaumuduguduno kuwutata, ngo azaboneuburyo bwo kuzawurimbura?”

4Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturahoigice cy'ubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza.

5Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumahoati “Nimugumei Yeriko kugezaaho muzamarira kumeraubwanwa, muzabone kuza.”

6Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b'i Betirehobu n'ab'i Soba, barabagurirango babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w'i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n'ab'i Tobu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri.

7Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'intwari zose.

8BukeyeAbamoni barasohoka biremera inteko ku karubanda ku irembo, kandi Abasiriya b'i Soba n'ab'i Rehobu, n'abantu b'i Tobu n'aba Māka bariukwabo ku gasozi.

9Maze Yowabu abonye ko ingamba zimuremeye imbere n'inyuma, atoranya abantu b'intore ba Isirayeli bose, abarema inteko bahangana n'Abasiriya.

10Abandi bantu bose abaha murumunawe Abishayi ngo abeumugabawabo, abarema inteko bahangana n'Abamoni.

11Aravuga ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune.

12Nuko komera turwane kigabo, turwanireubwoko bwacu n'imiduguduy'Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

13Yowabu n'abo bari kumwe begera Abasiriya ngo barwane maze baramuhunga.

14Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubirai Yerusalemu.

15BukeyeAbasiriya babonye ko baneshejwe n'Abisirayeli, bateranya ingabo zabo.

16Maze Hadarezeri atumiraAbasiriya bo hakurya y'uruzi, baza i Helamu bazanye na Shobakiumugabaw'ingabo za Hadarezeri, ari we mugabawabo.

17Dawidi abimenye na we ateranya Abisirayeli bose, bambuka Yorodani bajya i Helamu. Maze Abasiriya birema inteko bahangana na Dawidi, barwana na we.

18Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magareumubarewayo yari magana arindwi, n'abagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobakiumugabaw'ingabo zabo, bamutsinda aho.

19Nuko abami bose batwarwaga na Hadarezeri, babonye ko baneshejwe n'Abisirayeli barabayoboka barabakorera. Nuko Abasiriya batinya kongera kuvunaAbamoniukundi.