2 Sam 11:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Nukoumwakautashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n'abagaragu be n'Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n'i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.

2Bukeyenimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y'inzu y'umwami. Maze ahagaze hejuru aho abonaumugorewiyuhagira, yariumugoremwiza w'ikibengukiro.

3Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugoreuwo ari we. Mazeumuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamuumugorewa Uriya w'Umuheti?”

4Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzanaaza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubiraiwe.

5Bukeyearasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”

6Hanyuma Dawidi atuma kuri Yowabu ati “Nyoherereza Uriya w'Umuheti.”Nuko Yowabu yohereza Uriya kuri Dawidi.

7Uriya ageze kwa Dawidi, Dawidi amubazauko Yowabu n'ingabo bameze, amubazan'amakuru yo mu ntambara.

8Maze Dawidi aramubwira ati “Manuka ujye iwawe woge ibirenge.”Nuko Uriya ava ibwami, maze bamukurikiza igaburo rivuye ku mwami.

9Ariko Uriya yiraranira n'abagaragu ba shebuja bose barāririye ku muryango wa kambere y'ibwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe.

10Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubazaUriya ati “Mbese ntuvuyeku rugendo? Ni iki cyakubujijekujya iwawe?”

11Uriya asubizaDawidi ati “Isandukuy'Imana n'Abisirayeli n'Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n'abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n'umugorewanjye? Oya ndahiyeubugingo bwawe ukouramye, sinakora bene ibyo.”

12Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.”Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye.

13Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriribwe hamwe n'abagaragu ba shebuja, ntiyarushyaatarabukiraiwe.

14Bukeyebwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabuurwandiko, ararumwoherereza aruhayeUriya.

15Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere ahourugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutereapfe.”

16Nuko Yowabu amaze kwitegerezaumudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri.

17Maze beneumudugudubarasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w'Umuhetina we arapfa.

18Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi amacumu,

19yihanangiriza iyo ntumwa ati “Numarakubariraumwami amacumu,

20umwami akarakara akakubazaati ‘Ni iki cyatumye mugomba kwegeraumudugudumutyo murwana? Mbese ntimwari muzi ko babasha kubarasa bahagaze ku nkike?’

21Akongera kukubwira ati ‘Harya ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubasheti? Siumugorewamuteyeingasire yihagarariye ku nkike, akamutsinda i Tebesa? Ni iki cyatumye mwegera inkike mutyo?’Nukouzamusubizeuti ‘Erega n'umugaragu wawe Uriya w'Umuhetina we yarapfuye.’”

22Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanuriraibyo Yowabu yamutumye byose.

23Ibwira Dawidi iti “Abantu baho baradutwaje, baduhubukanye aho twari turi ku gasozi, dusakirana na bo turinda tugeramu muharuro w'irembo ryabo.

24Nuko abarashi bari bahagaze ku nkike barasa abagaragu bawe, none abagaragu b'umwami bamwe barapfuye, kandi n'umugaragu wawe Uriya w'Umuhetina we yarapfuye.”

25Maze Dawidi abwira iyo ntumwa ati “Uzabwire Yowabu utya uti ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yicaumuntu irindiriye undi. Urusheho gukomezaurugamba,urwane n'umuduguduuwutsinde.’Kandi naweumurindishe.”

26Bukeyemuka Uriya yumvise koumugabowe yapfuye, aramwiraburira.

27Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumiraamushyira iwe, amugiraumugorewe. Bukeyebabyaranaumwana w'umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.