2 Sam 12:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1BukeyeUwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu muduguduumwe, umwe yariumutunzi, undi yariumukene.

2Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y'inka n'intama nyinshi cyane.

3Ariko uwo mukenewe nta cyo yari afite keretse akāgazi k'intama yari yaguze akakarera, kagakuranan'abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk'umukobwa we.

4Bukeyehazaumugenzi kwa wa mutunzi,umubiniuwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w'intama wa wa mukene, awuzimaniraumushyitsi we.”

5Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabocyane. Ni ko kubwira Natani ati “Ndahiye Uwitekauhoraho,umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.

6Kandi azariheumwana w'intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.”

7Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugaboni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ubeumwami wa Isirayeli, ngukizaamaboko ya Sawuli

8nguha inzu ya shobuja, nguha n'abagore be baragusegura, kandi nkugabiraumuryango wa Isirayeli n'uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi.

9Ni iki cyatumyeusuzuguraijambo ry'Uwiteka,ugahangara gukoraibyangwa na we: wicishije Uriya w'Umuhetiinkota kandiugacyuraumugorewe,umugirauwawe, kandi Uriyaumwicisha inkota y'Abamoni.

10Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguyeugacyuraumugorewa Uriya w'Umuheti,ukamugirauwawe.’

11Nuko Uwiteka avuze atya ati ‘Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore baweurebambaheumuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry'izuba.

12Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y'Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.’”

13Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuyeku Uwiteka.”
Natani abwira Dawidi ati “Nuko rero Uwiteka yagukuyehoicyaha cyawe, nturi bupfe.

14Ariko kuko wahaye abanzi b'Uwitekaurwitwazo runinirwo kumutukaku bw'icyo wakoze icyo,umwanauzavuka ntazabura gupfa.”

15Natani aherako asubiraiwe.
Hanyuma Uwiteka ateraumwana muka Uriya yabyaranye na Dawidi, araremba cyane.

16Ni cyo cyatumye Dawidi yingingira uwo mwana ku Mana, yiyirizaubusayihina mu nzu, acuraumurambo hasi burinda bucya.

17Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira na bo.

18Maze ku munsi wa karindwiumwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira koumwana yapfuye, kuko bibwiye bati “Mbese ubwo twavuganaga na weumwana akiri muzimantatwumve, biracura iki nitumubwira koumwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?”

19Maze Dawidi abonye ko abagaragu be bongorerana, amenyera aho koumwana apfuye. Abaza abagaragu be ati “Mbeseumwana arapfuye?”
Baramusubizabati “Arapfuye.”

20Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y'Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya.

21Maze abagaragu be baramubazabati “Ibyougizeibyo ni ibiki? Wiyirijeubusauririraumwana akiri muzima, ariko noneumwana amaze gupfaurahagurukaujya kurya.”

22Arabasubizaati “Umwana akiri muzimaniyirijeubusandira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’

23Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza ikiubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.”

24Maze Dawidi ahumurizaumugorewe Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeyebabyaranaumwana w'umuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda

25atumaumuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bw'Uwiteka.

26BukeyeYowabu atera i Raba y'Abamoni, atsindaururembo rwabo.

27Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n'ab'i Raba, kandi nahindūyeumuduguduw'amazi.

28None teranya abantu basigaye aho, uzeugerereze imbere y'umuduguduuwutere,uwuhindūre ne kuba ari jyeuwuhindūra, bakawunyitirira.”

29Nuko Dawidi ateranya ingabo zose arahagurukaatera i Raba, arwana n'abaho arahahindūra.

30Yamburaumwami wabo ikamba ku mutwe, kuremēra kwaryo kwari italanto y'izahabu, kandi muri ryo harimo amabuye y'igiciro cyinshi. Nuko baritegesha Dawidi ku mutwe, maze muri uwo muduguduanyagayo iminyago myinshi cyane.

31Akuramoabantu baho abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo z'ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry'amatafari. Uko ni ko yagenzaga imiduguduyose y'Abamoni. Nuko Dawidi n'ingabo ze zose basubirai Yerusalemu.