2 Sam 13:1-39 BYSB2001 - Bible AI

1Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. BukeyeAmunonimwene Dawidi aramubenguka.

2Amunoniahagarikaumutimaku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yariumwari kandi abona ko bimukomereye kugiraicyo yamukoraho.

3Amunoniyari afite incuti ye yitwaga Yonadabu mwene Shimeya mukuruwa Dawidi, kandi Yonadabu uwo yariumugabow'ingurumbanya cyane.

4Aramubazaati “Wa mwana w'umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?”
Amunoniaramusubizaati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”

5Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriribwawe wirwaze, maze so naza kukurebaumubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugirango mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’”

6Nuko Amunoniararyama arirwaza.
Mazeumwami aje kumureba, Amunoniaramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekereudutsima tubiriimbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”

7Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musazawawe Amunoni,umutekere ibyokurya.”

8Nuko Tamari ajya kwa musazawe Amunoniasanga araryamye, yendaurwanga arubumbiramoudutsima imbere ye, aratwotsa.

9Asingiraurukraangiro ayimushyira imbere yanga kurya, maze Amunoniaravuga ati “Abagabo bose nibīheze.”Umugabowese arīheza.

10Nuko Amunoniabwira Tamari ati “Nzanira ibyokurya ku murerendīre mu ntoki zawe.”Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije, adushyira musazawe Amunoniku murere.

11Ayimuhereje ngo arye aramufata, aramubwira ati “Ngwino turyamane, mwene data.”

12Na we aramusubizaati “Oya mwene data, winkoza isoni kuko bene ibyo bidakwiriye gukorwa muri Isirayeli, we gukoraiby'ubupfu nk'ibi.

13Mbese nkanjye izo soni nazicana he? Kandi nawe wabaubayeigicucu muri Isirayeli. None ndakwinginze,ubivuganen'umwami kuko atazakunyima.”

14Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhataaryamana na we.

15Maze hanyuma Amunoniamwangaurunukarutagira akagero,urwango yamwanze rwaruseubwinshiurukundo yari amukunze. Amunoniaramubwira ati “Hagurukaugende.”

16Na we aramusubizaati “Reka kuko iki cyahaukoraunyirukanagikomeye kurutaicyo wankoreye.”
Ariko yanga kumwumva.

17Maze ahamagaraumunyagikari we aramubwira ati “Sohora uyu mukobwa amvire mu nzu, mazeumukingiranire hanze.”

18Kandi yari yambayeumwambaro w'amabara menshi, kuko ari ko abakobwa b'umwami b'abari bajyaga bambara. Nukoumugaragu we aramusohora, aramukingirana.

19Maze Tamari yiyorera ivu mu mutwe, ashishimuraumwambaro we w'amabara menshi yari yambaye, yikoreraukuboko, agenda ariraumugenda aboroga.

20Musazawe Abusalomu amubonye aramubazaati “Mbega wahuye na musazawawe Amunoni? Nuko ihorere mwene mama, ni musazawawe we gushengurwaumutiman'ibyo.”Nuko Tamari aguma kwa musazawe Abusalomu nk'umwage.

21Maze Umwami Dawidi yumvise ibyo byose ararakara cyane.

22Kandi Abusalomu ntiyaba akivuganana Amunoniibibi cyangwa ibyiza, kuko Abusalomu yari yanze Amunoni, ubwo yakojeje isoni mushiki we Tamari.

23Hashize imyaka ibiri, Abusalomu ashaka abo gukemuraubwoya bw'intama ze i Bālihasori, hateganye n'i Bwefurayimu: Abusalomu ararika abana b'umwami bose.

24Bukeyeajya ibwami abwiraumwami ati “Ubuumugaragu wawe mbonye abo gukemuraubwoya bw'intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n'umugaragu wawe hamwe n'abagaragu bawe.”

25Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.”Abusalomu aramuhataariko yanga kugenda, ahubwo amusabiraumugisha.

26Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuruwanjye Amunoni, abe ari we tujyana.”
Umwami aramusubizaati “Ni iki gitumaushaka ko mujyana?”

27Ariko Abusalomu aramuhata, kugirango yemerere Amunonin'abandi bana b'umwami bose ngo bajyane na we.

28Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubonavino inejejeumutimawa Amunoninkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jyeubategetse? Nimukomere mube intwari.”

29Nuko abagaragu ba Abusalomu bagenza Amunonink'uko Abusalomu yabategetse. Maze abana b'umwami bose baherako barahaguruka,umuntu wese yinaguriraku nyumbu ye barahunga.

30Bakiri mu nzira, imbitsi ibikira Dawidi iti “Abusalomu yishe abana b'umwami bose, ntihasigaye n'umwe muri bo.”

31Mazeumwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acuraumurambo hasi, n'abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.

32Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuruwa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugirengo bishe abana b'umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoniwenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriyeuhereyeumunsi Amunoniyakoreje isoni mushiki we Tamari.

33Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukuraumutimawibwira ko abana b'umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoniwenyine.”

34Nuko Abusalomu arahunga.
Mazeumuhungu wariurinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry'umusoziinyuma.

35Yonadabu abwiraumwami ati “Ngabo abana b'umwami barasohoye, nk'ukoumugaragu wawe mvuze ni ko bibaye.”

36Amaze kuvugaatyo, uwo mwanya abana b'umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n'umwami n'abagaragu be bose bararira cyane.

37Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayimwene Amihuriumwami w'i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririraumwana we uko bukeye.

38Abusalomu ahungira i Geshuri amarayo imyaka itatu.

39Hanyuma Umwami Dawidi agirira Abusalomuurukumbuzi rwo kujya kumusura, kuko yari amaze gushiraumubabaro wa Amunoniko yapfuye.