1BukeyeYowabu mwene Seruya amenya koumwami akumbuye Abusalomu.
2Yowabu aherako atuma intumwa i Tekowa, avanayoumugorew'umunyabwenge aramubwira ati “Ndakwinginze ihindure nk'uwirabuye, wambareumwambaro w'ubwirabure kandi we kwihezura, ahubwo use n'umugoreumazeigihe kirekire wiraburiyeba nyakwigendera.
3Maze ujye ibwami, uku abe ari koubwiraumwami.”Yowabu aherako amubwira ibyo ari buvuge.
4Nuko uwo mugorew'i Tekowa agitangira kuvuganan'umwami yikubitahasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.”
5Umwami aramubazaati “Ubaye ute?”
Aramusubizaati “Ndiumupfakazi rwose,umugabowanjye yarapfuye.
6Kandiumujawawe nari mfite abana b'abahungu babiri, bukeyebombi bajya ku gasozi barwanirayo, kandi nta wariuhariwo kubakiza. Nuko umwe asogota undi, aramwica.
7None sinakubwira,umuryango woseuhagurukiyeumujawawe kandi bariho baravuga ngo, nintange gatozi bamuhōra mwene se yishe. Nguko uko bagiye kurimburaumuragwa na we, uko ni ko bashaka kuzimya ikara nsigaranye, ngo badasigiraumugabowanjye izina cyangwaumwuzukuruku isi.”
8Umwami abwira uwo mugoreati “Hoshi subiraiwawe, ndi butegeke ibyawe.”
9Uwo mugorew'i Tekowa abwiraumwami ati “Mwami nyagasani, icyaha kibe kuri jye no ku nzu ya data,umwami ye kugibwaho n'urubanza, ndetse n'ingoma ye.”
10Umwami aravuga ati “Nihagiraukubwira ijambo ryoseumunzanire, ntazagusubirahoukundi.”
11Umugoreaherako aramubwira ati “Ndakwinginze nyagasani, ibuka Uwiteka Imana yawe kugirango umuhōzi atazongera kurimburaukundi, bakicaumuhungu nsigaranye.”
Umwami aramusubizaati “Ndahiye Uwitekauhoraho, nta gasatsi na kamwe k'umuhungu wawe kazagwa hasi.”
12Uwo mugorearavuga ati “Ndakwinginze,umujawawe ngire icyo mbwiraumwami databuja.”
Ati “Ngaho mbwira.”
13Umugorearavuga ati “Ni iki cyatumyeurunduriraiyo nama ku bantu b'Imana? Kukoumwami niba avuze iryo jambo asa n'utsinzwe n'urubanza, kukoumwami atagaruyeumuntu we yirukanye.
14Twese tuzapfa duse n'amazi amenetse hasi, atakiyorwaukundi. Kandi Imana na youbwayo ntihutiraho gukurahoubugingo, ahubwo ishakauburyo kugirangouwirukanywe atabauciwena yo.
15Nuko none nzanywe no kukubwira iryo jambo, kandi igitumye nza mbitewe n'uko abantu banteyeubwoba,umujawawe ni ko kugiranti ‘Ngiye kwivuganira n'umwami, ahariumwami yakwemera gukoraicyoumujawe amusabye.
16Umwami ari bwumvireumujawe, amukizeuwo mugabowashatse kundimburanan'umwana wanjye, kugirango atuvanemuri gakondo y'Imana.’
17Nukoumujawawe ndavuga nti ‘Ndakwinginze, ijamboumwami databuja ari buvugeribe iryo kumpumuriza, kuko Mwami nyagasani,umezenka marayika w'Imana guhitamo ibibi n'ibyiza. Nuko Uwiteka Imana yawe igumanenawe.’”
18Mazeumwami asubizauwo mugoreati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.”
Umugorearamusubizaati “Umwami databuja narivuge.”
19Umwami aramubazaati “Mbeseufatanije na Yowabu muri ibyo byose?”
Umugorearamusubizaati “Ndahiyeubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugirango ave ku ijambo ryoseumwami databuja avuze. Kokoumugaragu wawe Yowabu ni we wategetseumujawawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,
20kugirango bihindukeukundi. Ni cyo cyatumyeumugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja niumunyabwenge bumezenk'ubwa marayika w'Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”
21Hanyumaumwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko gendaugarure uwo muhungu Abusalomu.”
22Yowabu yikubitahasi yubamye imbere y'umwami aramuramya, aramushima. Yowabu aravuga ati “Ubuumugaragu wawe menye ko ngutonnyeho Mwami nyagasani, kuko wakoreyeumugaragu wawe icyo ngusabye.”
23Yowabu aherako arahagurukaajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu.
24Mazeumwami aravuga ati “Nasubiremu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.”Nuko Abusalomu asubiramu rugo rwe, ntiyabonana n'umwami.
25Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw'ubwiza bwe,uhereye mu bworo bw'ikirengeukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.
26Ukoumwakautashye yikemuzagaumusatsi kuko wamuremereraga, ni cyo cyatumagaawukemuza. Kandi iyo yawukemuzagayarawugeraga,ukabashekeli magana abiriukurikijeurugerorw'umwami.
27Kandi Abusalomu abyara abana b'abahungu batatu n'umukobwa witwaga Tamari, yariumukobwa w'uburanga.
28Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yerusalemu, adaca iryeraumwami.
29BukeyeAbusalomu atumiraYowabu ngo amutumeku mwami, yanga kumwitaba. Yongera kumutumiraubwa kabiri na bwo yanga kumwitaba.
30Ni cyo cyatumye abwira abagaragu be ati “Umva,umurimawa Yowabuuhereranye n'uwanjye kandi afitemo sayiri, nimugende muzitwike.”Nuko abagaragu ba Abusalomu baragenda barazikongeza.
31Yowabu arahagurukaajya kwa Abusalomu aramubazaati “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikiraumurima?”
32Abusalomu asubizaYowabu ati “Ni uko nagutumiyengo wende hano ngutumeku mwami, ngoumumbarize uti ‘Nazanywe n'iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugezaubu.’Nuko reka mbonane n'umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.”
33Nuko Yowabu ajya ibwam, abibwiraumwami, mazeumwami atumiraAbusalomu, aramwitaba. Ageze imbere y'umwami yikubitahasi yubamye,umwami aramusoma.