1Hanyuma y'ibyo, Abusalomu yitunganiriza igare n'amafarashi n'abagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere.
2Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw'irembo ku karubanda, mazeumuntu wese iyo yabaga afiteurubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?”Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.”
3Abusalomu akamubwira ati “Umva,urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntuumwami yashyizeho kumva ibyawe.”
4Kandi Abusalomu akongera ati “Yemwe, iyaba naragizweumucamanza wo muri iki gihugu,umuntu wese wagize impamvu yose cyangwaurubanza akansanga, namuciriyeurubanza rutabera.”
5Iyo hagiragaumuntuumwegera kumuramya, yaramburagaukubokokwe akamufata, akamusoma.
6Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburaniraumwami bose. Nuko Abusalomu yigaruriraimitima y'Abisirayeli.
7Hashize imyaka ine, Abusalomu abwiraumwami ati “Ndakwinginze, nyemerera njye guhiguraumuhigonahigiye Uwiteka i Heburoni.
8Kukoumugaragu wawe nahizeumuhigoubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti ‘Uwiteka naramuka anshubijei Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.’”
9Umwami aramusubizaati “Genda amahoro.”Nuko arahagurukaajya i Heburoni.
10BukeyeAbusalomu yohereza abatasi mu miryango ya Isirayeli yose kwamamazayoubutumwa ngo “Nimwumva ijwi ry'ikondera muzahereko muvugemuti ‘Abusalomu yimye i Heburoni.’”
11Kandi muri iryo genda rya Abusalomu, yajyanye n'abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu bahamagawe kugenda, bagenda batagirauburiganya, nta cyo bazi.
12Maze Abusalomu atumiraAhitofeli w'i Giloumujyanama wa Dawidi, ava mu muduguduw'iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nukoubugomeburagwira, kuko abantu biyongeraga kubanana Abusalomu uko bukeye.
13Bukeyehaza intumwa kuri Dawidi ivuga iti “Imitima y'Abisirayeli ikurikiye Abusalomu.”
14Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati “Nimuhagurukeduhunge, nitudahunga nta n'umwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufatavuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuzaumurwa inkota.”
15Abagaragu b'umwami baramusubizabati “Abagaragu bawe twiteguye gukoraicyoumwami databuja ashaka cyose.”
16Nukoumwami asohokana n'abo mu rugo rwe bose bamukurikiye arikoumwami asigayo abagore cumi b'inshoreke ze bo kurindaurugo.
17Umwami arasohoka abantu bose baramukurikira, bagera i Betimeruhakibatindayo.
18Nuko abagaragu be bose baramushagara kandi Abakereti bose n'Abapeleti bose n'Abagiti bose uko ari magana atandatu, abari bavuye i Gati bamukurikiye, banyura imbere y'umwami.
19Mazeumwami abaza Itayi w'Umugitiati “Wowe ni iki gitumyeujyana natwe? Subirayougumanen'umwami kuko uriumunyamahanga wajeuciwe, subiraiwawe.
20Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngouzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo,usubiraneyo na bene so. Imbabazi n'ukuribibane nawe.”
21Itayi asubizaumwami ati “Ndahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bw'umwami databuja, ahoumwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni houmugaragu wawe nzaba.”
22Dawidi abwira Itayi ati “Genda wambuke.”Nuko Itayi w'Umugitiyambukanan'abantu be bose n'abana bari kumwe na we.
23Igihugu cyose gicuraumuborogo n'ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n'umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.
24Kandi Sadoki na we azana n'Abalewi bose, bahetse isanduku y'isezerano ry'Imana. Batereka hasi iyo sanduku y'Imana, maze Abiyatari arazamuka kugezaaho abantu barangirije kuva mu murwa.
25Umwami abwira Sadoki ati “Subizaisanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n'ubuturobwe.
26Ariko nambwira atya ati ‘Sinkwishimira’, dore ndi hano nangenze uko ashaka.”
27Umwami abwira Sadokiumutambyi ati “Aho nturi bamenya? Subiramu murwa amahoro n'abahungu bawe bombi, Ahimāsiumwana wawe, na Yonataniumwana wa Abiyatari.
28Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugezaaho muzantumiraho inkuru z'impamo.”
29Sadoki na Abiyatari ni ko guhekaisanduku y'Imana bayisubizai Yerusalemu, bagumayo.
30Dawidi aterera aho bazamukiraku musoziwa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriyeumutwe adakwese, kandi n'abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.
31Mazeumuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z'ubugome,ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeliubusa.”
32Dawidi ageze mu mpinga y'umusoziaho bajyaga basengera Imana, Hushayi w'Umwaruki aza guhurana we ashishimuyeumwambaro we, igitaka kiri ku mutwe.
33Dawidi aramubwira ati “Nitujyanauzandushya.
34Ariko nusubiramu murwaukabwira Abusalomu uti ‘Nzabaumugaragu wawe, nyagasani, nk'uko nariumugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzabaumugaragu wawe.’Nukouzajyeundogoyera inama za Ahitofeli.
35Mbese ntuzabauri kumwe na Sadoki na Abiyatari b'abatambyi? Nuko nugiraijambo ryose wumva ibwami,uzajyeuribwira Sadoki na Abiyatari b'abatambyi.
36Kandi bafiteyo abahungu babo bombi, Ahimāsi mwene Sadoki, na Yonatani mwene Abiyatari. Abo ni bo muzajya muntumaho, mumbwira ibyo muzumva byose.”
37Nuko Hushayi incuti ya Dawidi ajya mu murwa. Maze Abusalomu ajya i Yerusalemu.