1Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Sibaumugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y'imitsima magana abiri n'amasere y'inzabibu zumye ijana, n'ayandi ijana y'imbuto zo mu cyi n'imvumba ya vino.
2Umwami abaza Siba ati “Ibi ni iby'iki?”
Siba aramusubizaati “Indogobe ni izo guhekaabo mu rugo rw'umwami, imitsima na yo n'imbuto zo mu cyi ni amafunguro y'abahungu, kandi vino ni iy'abazajya bagwira isari mu butayubakayinywa.”
3Umwami aramubazaati “Mbese mwene shobuja ari he?”
Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubizaku ngoma ya data.’”
4Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.”
Siba aravuga ati “Ngukuriyeubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.”
5Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyoumugabowo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.
6Atera Dawidi amabuye n'abagaragu b'Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n'abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n'ibumoso.
7Shimeyi aramutukaati “Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we.
8Uwiteka yakugaruyehoamaraso y'inzu ya Sawuli yose wizunguriyeugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomuumuhungu waweubwami bwawe, kandi dore naweuzizeigomwa ryawe kuko uriumwicanyi.”
9Abishayi mwene Seruya abazaumwami ati “Ariko ni iki gituma turekaiyo mbwa y'intumbi agatukaumwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.”
10Umwami aravuga ati “Mpuriyehe namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’None ni nde wabasha kumubuzaati ‘Ariko ibyoubitewe ni iki?’”
11Maze Dawidi abwira Abishayi n'abagaragu be bose ati “Murareba ukoumuhungu wanjye nibyariye agenzaubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumurekeyitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.
12Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw'iyo mivumo yamvumye uyu munsi.”
13Nuko Dawidi n'abantu be bakomeza inzira. Shimeyi na we aca mu ibanga ry'umusoziamwitegeye, agenda amutukaumugenda, amuteraamabuye n'umukungugu.
14Hanyumaumwami n'abantu bari kumwe na we bose bajya muri Ayefimu, aruhukirayo.
15Ariko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose bajya i Yerusalemu, na Ahitofeli ari kumwe na we.
16Maze Hushayi w'Umwaruki incuti ya Dawidi, aza kwa Abusalomu abwira Abusalomu ati “Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho!”
17Abusalomu abaza Hushayi ati “Mbese izo ni zo mbabaziugiriye incuti yawe? Icyakubujijekujyana n'incuti yawe ni iki?”
18Hushayi abwira Abusalomu ati “Reka da! Ahubwoutoranijwe n'Uwiteka n'abantu n'Abisirayeli bose, nzaba uwe kandi nzagumanana we.
19Ikindi kandi, ni nde nkwiriye gukorera? Sinkwiriye gukoreraumwana we? Nk'uko nakoreraga so, ni ko nzagukorera.”
20Maze Abusalomu abwira Ahitofeli ati “Tugireinama uko twagenza.”
21Ahitofeli abwira Abusalomu ati “Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutsweso cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.”
22Nuko babambira Abusalomu ihema hejuru y'inzu. Abusalomu aherako ataha kuri izo nshoreke za se, Abisirayeli bose babireba.
23Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk'izo bagiriwe n'Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu.