1Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, mpagurukenkurikire Dawidi muri iri joro.
2Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamuteraubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko niceumwami wenyine.
3Maze nzakugaruriraabantu bose. Nuko nubonauwo muntuushakauzabaugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.”
4Abusalomu ashima iyo nama cyane, n'abatware ba Isirayeli bose barayishima.
5Abusalomu aravuga ati “None nimumpamagarire Hushayi w'Umwaruki, na we twumve icyo avuga.”
6Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yatubwiye ibi n'ibi. Mbese dukoreuko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.”
7Hushayi asubizaAbusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.”
8Kandi ati “Uzi so n'ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk'idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu.
9None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana,uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’,
10bizatumaumuntu wese naho ari intwari ifiteumutimank'uw'intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ariumunyambaraga, kandi n'abo bari kumwe ko ari intwari.
11Ahubwo jyewe inama nkugirani iyi: teranya Abisirayeli boseuhereye i Daniukageza i Bērisheba, bangane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanjaubwinshi, kandi naweubwaweuzatabarane na bo.
12Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk'ikime uko gitonda ku isi. Nukouhereye kuri weukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n'umwe.
13Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururireuwo mudugudumu mugezikugezaaho hatazabonekayo akabuye na kamwe.”
14Nuko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w'Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugirango Uwiteka atere Abusalomu ibyago.
15Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari b'abatambyi ati “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n'abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya.
16Nuko none mutumekuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturareku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuzakwambuka, kugirangoumwami atamiranwa n'abo bari kumwe bose.’”
17Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli,umujaakajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro.
18Arikoumuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabow'i Bahurimuwariufiteiriba mu rugo rwe, barijyamo.
19Mazeumugoreasingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa w'iriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa.
20Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubazabati “Ahimāsi na Yonatani bari he?”
Umugorearabasubizaati “Bakutse akagezi.”
Nuko babashatse barababura, basubirai Yerusalemu.
21Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhagurukemwambukeuruzivuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.”
22Nuko Dawidi ahagurukanan'abantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani,umusekeutambika nta n'umwe muri bo wariutarambuka Yorodani.
23Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahagurukaataha iwe mu muduguduw'iwabo, atunganya inzu ye yiyahuzaumugoziarapfa, bamuhamba mu gituro cya se.
24Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n'Abisirayeli bose.
25Maze Abusalomu agira Amasaumugabaw'ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yariumwana w'umugabowitwa Itura w'Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumunawa Seruya nyina wa Yowabu.
26Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cy'i Galeyadi.
27Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w'i Raba y'Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w'i Lodebari, na Barizilayi w'Umunyagaleyadi w'i Rogelimu,
28bamuzanira amariri n'inzabya n'inkono, n'ingano na sayiri n'ifu n'ingano zikaranze, n'ibishyimbo n'udushyimbo duto n'inkori zikaranze,
29n'ubukin'amavuta, n'intama n'amavuta akuze bihawe Dawidi n'abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n'umwuma mu butayu.