2 Sam 18:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y'ibihumbi, n'abo gutwara iy'amagana.

2Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w'Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjyeubwanjye sindi buburegutabarana namwe.”

3Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy'abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kukouhwanye n'abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutahoni uko wakwitegura kudutabarauturutse mu mudugudu.”

4Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.”Nukoumwami ahagarara mu bikingi by'amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n'ibihumbi.

5Mazeumwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.”Kandi abantu bose bumva ukoumwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.

6Nuko abantu bajya kurwanira n'Abisirayeli ku gasozi,urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu.

7Abisirayeli bahanesherezwa n'abagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri,

8kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kurutaabishwe n'inkota.

9Hanyuma Abusalomu ahubirana n'abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyuranamunsi y'amashami y'impatanwa y'umwela w'ingāra,umutwe weufatwa n'amashami yawo, ahera mu kirere hagati y'ijuru n'isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.

10Mazeumugaboaramubonaabibwira Yowabu ati “Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.”

11Yowabu abaza nyir'ukumubwira ati “Dorere,umubonye ni iki cyatumyeutamusogoterayoukamuturahasi, ko mba nkugororeye ibice by'ifeza cumi n'umushumi?”

12Uwo mugaboasubizaYowabu ati “Naho nagororerwa ibice by'ifeza igihumbi, sinakwemera kuramburaukubokokwanjye ku mwana w'umwami, kuko twumviseumwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagiraukorakuri uwo muhungu Abusalomu.’

13None iyaba nabigenjeukundi ngakoberanyaubugingo bwe (kandi nta jamboumwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.”

14Yowabu aravuga ati “Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.”Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutimaakiri muzima, aho yari ari mu mwela.

15Maze abahungu cumi b'abanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa.

16Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukirazirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije.

17Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushyabuninibwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy'amabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga,umuntu wese ajya mu ihema rye.

18Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy'umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w'umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y'urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n'ubu.

19Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwireumwami amacumu y'uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y'abanzi be.”

20Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvugaamacumu uyu munsi,uzabauyavugaubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kukoumwana w'umwami yapfuye.”

21Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi gendaubwireumwami ibyo wabonye.”Nuko Umukushi aca bugufiimbere ya Yowabu, ariruka.

22Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.”
Yowabu ati “Urirukanwa n'iki mwana wanjye, ko uzi koutazahemberwa izo nkuru?”

23Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.”Yowabu ati “Irukanka.”Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy'ikigarama yose, anyura ku Mukushi.

24Kandi Dawidi yari yicaye hagati y'amarembo abiri, mazeumurinzi yurirahejuru y'irembo ahateganye n'inkike z'amabuye, arambura amaso abonaumuntu wiruka ari wenyine.

25Umurinzi ashyira ejuru abibwiraumwami.
Umwami aravuga ati “Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.”Nuko aza yihuta agera hafi.

26Mazeumurinzi abona undi mugabowiruka. Umurinzi ahamagaraumukumirizi ati “Dore undi mugabowiruka ari wenyine.”
Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.”

27Umurinzi aravuga ati “Ngira ngo imyirukirey'uw'imbere isa n'iya Ahimāsi mwene Sadoki.”
Umwami aravuga ati “Niumugabomwiza kandi azanye inkuru nziza.”

28Ahimāsi ashyira ejuru abwiraumwami ati “Byose byabaye byiza.”Nuko yikubitahasi imbere y'umwami yubamye, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.”

29Umwami aramubazaati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”
Ahimāsi aramusubizaati “Ubwo Yowabu yatumagaumugaragu w'umwami,umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.”

30Umwami aramubwira ati “Tambukauhagarare hano.”Nuko aratambuka arihagararira.

31Umukushi araza aravuga ati “Ndi kabarankuru z'umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiyebose.”

32Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”
Umukushi aramusubizaati “Abanzi b'umwami databuja, n'abantu bose bahagurukiyekukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.”