1Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yuriramu nzu yo hejuru y'irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”
2Maze babwira Yowabu bati “Doreumwami araririra Abusalomu aboroga!”
3Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngoumwami yibabarijwe n'umwana we.
4Uwo munsi abantu basubiramu mudugudubabebēra, nk'abantu bahunze mu ntambara, babebēra bafite isoni.
5Umwami yitwikira mu maso, ashyira ejuru n'ijwi rirenga ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Ye baba we, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye we!”
6Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu, asangaumwami aravuga ati “Uyu munsi wateye amaso y'abagaragu bawe ipfunwe: bakijijeubugingo bwawe ubu n'ubw'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abagore bawe n'inshoreke zawe,
7kandiukunda abakwanga,ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n'abagaragu bawe ari nk'ubusakuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzimatukabaari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane.
8Nuko none hagurukausohoke,uvuganen'abagaragu baweuhumurizeimitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabon'umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kurutaibyago wakabonye byose,uhereye mu buto bwawe,ukageza ubu.”
9Mazeumwami arahagurukayicara ku karubanda, babwira abantu bose bati “Doreumwami yicaye ku karubanda”. Nuko abantu bose baramushengerera.
Kandi Abisirayeli bose bari barahunze,umuntu wese yigira mu ihema rye.
10Abantu bose bo mu miryango yose y'Abisirayeli baritonganyaga bati “Umwami ni we waturengeye mu maboko y'ababisha bacu, akadukizaamaboko y'Abafilisitiya, none yahunze Abusalomu, ava mu gihugu.
11Kandi Abusalomu na we twimikishije amavuta ngo adutware, yaguye mu ntambara. Mbese none murabuzwa n'iki kuvugaibyo kugaruraumwami?”
12BukeyeUmwami Dawidi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abatambyi ati “Mubazeabatware b'Abayuda muti ‘Ni iki gituma ari mwe mugiyeguheruka abandi kugaruraumwami mu rurembo rwe, (kuko amagambo y'Abisirayeli bose amaze kugeraku mwami ngo bamugarure mu rurembo rwe),
13kandi ari mwebwe bene se muva inda imwe? None ni iki gitumye mugiyeguheruka abandi kugaruraumwami?’
14Kandi mumbarize Amasa muti ‘Mbese ntuzi ko muva inda imwe? Nuko rero nutabaumugabaw'ingabo ze iminsi yose mu cyimbo cya Yowabu, Imana ibimuhorendetse bikabije.’”
15Nuko yoshyoshya atyo imitima y'Abayuda bose nk'umutimaw'umuntu umwe, baherako batuma ku mwami bati “Garukanan'abagaragu bawe bose.”
16Nukoumwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abayuda bajya i Gilugaligusanganiraumwami no kumwambutsa Yorodani.
17Shimeyi na we mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, arihuta amanukanan'Abayuda gusanganira Umwami Dawidi.
18Kandi yari kumwe n'Ababenyamini igihumbi, na Sibaumugaragu w'imbata wa Sawuli, n'abahungu be cumi na batanu n'abagaragu be makumyabiri bari kumwe na we, bambuka Yorodaniumwami abitegeye.
19Ubwato bwajyaga bucuragana bwambuka ngo bwambutse abo mu rugo rw'umwami, no kumukorera ibyo ashaka.
Umwami amaze kwambuka Yorodani, Shimeyi mwene Gera yikubitahasi imbere ye.
20Abwiraumwami ati “Mwami nyagasani, we kumbaraho gukiranirwa, kandi we kwibuka ibyoumugaragu wawe nakoranyeubugome,umunsi waviriye i Yerusalemu, ngo bikubabaze mu mutima,
21kukoumugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ni cyo gitumye ubu mbaye uw'ibanze mu muryango wa Yosefu wose, nkamanurwa no gusanganiraumwami databuja.”
22Ariko Abishayi mwene Seruya aravuga ati “Mbese harya Shimeyi ntaribwicwe, azira ko yavumye uwo Uwiteka yimikishije amavuta?”
23Dawidi aravuga ati “Ariko yemwe bene Seruya, ndapfa iki namwe gitumye mumbera abanzi uyu munsi? Mbese hariho uwo kwicwa mu Isirayeli uyu munsi? Ubu se sinamenye ko mbayeumwami wa Isirayeli?”
24Umwami aherako abwira Shimeyi ati “Nturi bupfe.”Aramurahira.
25Kandi Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka aza gusanganiraumwami. Uhereyeumunsiumwami yagendeyeukageza aho yagarukiyeiwe amahoro, ntiyigeze kwikenura ibirenge, cyangwa kwikemuzaubwanwa, haba no kumesaimyenda ye.
26Ageze i Yerusalemu gusanganiraumwami,umwami aramubazaati “Ariko icyakubujijekujyana nanjye ni iki, Mefibosheti?”
27Aramusubizaati “Mwami nyagasani,umugaragu wanjye yarambeshye, kukoumugaragu wawe nari ngize nti ‘Ngiye gushyira amatandiko ku ndogobe, nyijyeho njyane n'umwami, kukoumugaragu wawe ndi ikimuga.’
28Kandi yambeshyeye ku mwami databuja, ariko rero nyagasani,umezenka marayika w'Imana. Nuko kora icyoushaka,
29kuko abo mu rugo rwa data bose imbere y'umwami databuja basaga n'abapfuye, ariko wariunyicaje mu basangiraga ku meza yawe. Nuko mfite butware ki kongera gutakambiraumwamiukundi?”
30Umwami aramubwira ati “Ni iki gitumye wongera kuvugaibyawe? Ndabitegetse ngo wowe na Siba nimugabane igikingi mo kabiri.”
31Mefibosheti abwiraumwami ati “Yenda akijyane cyose, ubwoumwami databuja asohoye amahoro mu rugo rwe.”
32Hanyuma Barizilayi w'Umunyagaleyadi ava i Rogelimu, aramanuka yambukanan'umwami Yorodani ngo amugezehakurya.
33Barizilayi uwo yariumusazamukurucyane amaze imyaka mirongo inani avutse, kandi ni we wagemuriyeumwami ubwo yari i Mahanayimu, kuko yariumugaboukomeye cyane.
34Umwami abwira Barizilayi ati “Ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.”
35Ariko Barizilayi abwiraumwami ati “Uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukanan'umwami i Yerusalemu?
36Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n'ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n'ibyo ndya cyangwa n'ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y'abaririmbyi b'abagabo n'abagore? None icyatumaumugaragu wawe ndushyaumwami databuja ni iki?
37Umugaragu wawe reka mpfe kwambukanan'umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatumaumwami angororera ingororano ingana ityo?
38Ahubwo ndakwinginze, rekaumugaragu wawe nisubirire mu muduguduw'iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo doreumugaragu wawe Kimuhamunguyu, abe ari we wambukanan'umwami databuja,uzamugireukoushaka.”
39Umwami aramusubizaati “Nuko Kimuhamunahoshi twambukane, kandi nzamugiraukoushaka, kandi icyouzanshakaho cyose nzakigukorera.”
40Nuko abantu bose bambuka Yorodani,umwami arambuka. Mazeumwami asoma Barizilayi amusabiraumugisha, yisubirira iwabo.
41Uko ni koumwami yambutse ajya i Gilugali, Kimuhamuyambukanana we. Abayuda bose n'ab'igice cya Isirayeli bambutsaumwami.
42BukeyeAbisirayeli bose basangaumwami baramubazabati “Mwami Dawidi, ni iki gitumye bene wacu b'Abayuda bakuzanarwihishwa, bakakwambutsanya Yorodani n'abo mu rugo rwawe n'abantu bawe bose?”
43Abayuda bose basubizaAbisirayeli bati “Ni ukoumwami agira icyo apfana natwe. None bibarakarije iki? Hari ubwo twatunzwen'umwami, cyangwa se hari impano yose yaduhaye?”
44Abisirayeli basubizaAbayuda bati “Ni twe bice cumi by'umwami, kandi rero Dawidi akwiriye kubahoku bwacu kurutamwebwe. Ni iki cyatumye mudusuzugura, ntimubanze kutugisha inama yo kugaruraumwami wacu?”
Ariko amagambo y'Abayuda arusha ay'Abisirayeli gushēga.