1Hanyuma y'ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu muduguduumwe mu y'Abayuda?”
Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.”
Dawidi ati “Njye he?”
Aramusubizaati “I Heburoni.”
2Nuko Dawidi azamukanan'abagore be bombi, Ahinowamu w'i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli.
3Kandi n'abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana,umuntu wese n'abo mu rugo rwe, batura mu miduguduy'i Heburoni.
4BukeyeAbayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugirango abeumwami w'umuryango w'Abayuda.
Bukeyebabwira Dawidi bati “Ab'i Yabeshi y'i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.”
5Nuko Dawidi atuma intumwa ku b'i Yabeshi y'i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n'Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba.
6Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n'umurava, nanjye nzabītura iyo neza, kuko mwagize mutyo.
7Nuko none mugireamaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbeumwami wabo.”
8BukeyeAbunerimwene Neri,umugabaw'ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu.
9Amwimikirayo ngo abeumwami w'i Galeyadi n'uw'Abashuri, n'uw'i Yezerēli n'uw'Abefurayimu, n'uw'Ababenyamini n'uw'Abisirayeli bose.
10(Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.)
Arikoumuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi.
11Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoniariumwami w'umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n'amezi atandatu.
12BukeyeAbunerimwene Neri n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni.
13Yowabu mwene Seruya na we n'abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurirana bo ku kidendezi cy'i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y'icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo.
14Abuneriabwira Yowabu ati “Ndakwinginze, abasore bahagurukebatwiyerekere.”
Yowabu ati “Nibahaguruke.”
15Nuko barahagurukabarababara, abo mu ruhande rw'Ababenyamini n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana.
16Umuntu wese asingiraumutwe wa mugenzi we, batikaguranainkota mu mbavu, bacurangukiraaho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni.
17Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abunerin'Abisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi.
18Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk'isirabo yo mu gasozi.
19Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumosongo ateshuke Abuneri.
20Abuneriakebutse inyuma aravuga ati “Asaheli we, mbega ni wowe?”
Na we aramusubizaati “Ni jye.”
21Abuneriaramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso,ufateumusoreumwambure intwaro ze.”Ariko Asaheli yanga kumuvirira.
22Abuneriyongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha wabauzizeiki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?”
23Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneriamutikuraumuhunda w'icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubitahasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.
24Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musoziwa Amauteganye n'i Giya mu nzira ijya mu butayubw'i Gibeyoni, izuba ribarengeraho.
25Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneribabaumutwe umwe, bahagarara mu mpinga y'umusozi.
26Abuneriahamagara Yowabu aravuga ati “Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azabaumubabarousharira? Arikouzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?”
27Yowabu aramusubizaati “Ndahiye Imana ihoraho, iyabautavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro,umuntu wese agikurikiranye mwene se.”
28Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanyaukundi.
29Nuko Abunerin'ingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu.
30Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamoabantu cumi n'icyenda, na Asaheli.
31Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini n'ingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu.
32Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n'ingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.