1Harihoumugabow'ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w'Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufitekuri Dawidi, nta n'umuragedufitekuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli,umuntu wese najye mu ihema rye.”
2Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda boseuhereye i Yorodaniukageza Yerusalemu, bomatana n'umwami wabo.
3BukeyeDawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b'inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumahobarindwa kugezaaho bapfiriye, ari intabwa.
4Bukeyeumwami abwira Amasa ati “HuruzaAbayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi naweuzabeuhari.”
5Nuko Amasa ajya guhuruzaAbayuda, ariko arenza iminsiumwami yamutegetse.
6Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugirango adahindūra imiduguduigoswe n'inkike z'amabuye, akaba adukize.”
7Nuko ingabo za Yowabu zirasohoka ziramukurikira, hamwe n'Abakereti n'Abapeleti n'abanyamaboko bose, bava i Yerusalemu bajya kugenza Sheba mwene Bikuri.
8Bageze ku ibuye rinini ry'i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y'intambara, ayikenyejeumushumiurihoinkota ifashe ku itako mu rwubatirwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubatiiragwa.
9Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?”Yowabu afatisha Amasaukubokokw'indyo ku kananwa ngo amusome.
10Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kubokokwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa.
Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.
11Arikoumuhungu wo mu ba Yowabu amuhagarara hejuru, aravuga ati “Ukunda Yowabu kandi uri mu ruhande rwa Dawidi, nakurikire Yowabu.”
12Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugaboabonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukuramu nzira, amurambika ku gasozi amworosaumwambaro, kuko yabonye kouwamugeragaho wese yahagungiriraga.
13Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri.
14Yowabu azerera mu miryango ya Isirayeli yose, agera muri Abeli y'i Betimāka no mu Baberi bose, na bo baraterana baramukurikira.
15Nuko baraza bagotera Sheba muri Abeli y'i Betimāka, maze barunda ikirundo ku muduguducyegamiye inkike yawo cyo kuririraho. Abantu bose bari kumwe na Yowabu bakubitainkike y'amabuye, kugirango bayigushe.
16Mazeumugorew'umunyabwenge wo muri uwo muduguduashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’”
17Aramwegera. Umugorearamubazaati “Mbega ni wowe Yowabu?”
Na we ati “Ni jye.”
Aherako aramubwira ati “Umva amagambo y'umujawawe.”
Na we ati “Ndumva.”
18Aravuga ati “Kera baravugagango ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo.”
19Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, noneurashaka kurimburanaumudugudun'umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y'Uwiteka?”
20Yowabu aramusubizaati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura.
21Si ko biri, ahubwo harihoumugabowo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirijeukubokokwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.”
Uwo mugoreabwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.”
22Nuko uwo mugoreajya mu bantu bose mu nama z'ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu,umuntu wese asubiramu ihema rye. Yowabu aherako atabarukiraumwami i Yerusalemu.
23Yowabu ni we wariumugabaw'ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wariumutware w'Abakereti n'Abapeleti.
24Adoramu yategekaga ikoro, Yehoshafati mwene Ahiludi yariumucurabwenge.
25Sheva yariumwanditsi, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.
26Ira w'Umuyayiri yariumutware w'intebe wa Dawidi.