2 Sam 21:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Bukeyeku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n'inzu ye y'abicanyi, kuko yishe ab'i Gibeyoni.”

2Mazeumwami ahamagaza ab'i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab'i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n'ishyaka yagiriraga Abisirayeli n'Abayuda.)

3Dawidi abaza ab'i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugirango musabire gakondo y'Uwitekaumugisha?”

4Ab'i Gibeyoni baramusubizabati “Icyo dushaka kuri Sawuli n'umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugiraumuntu twica muri Isirayeli.”
Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.”

5Babwiraumwami bati “Uwo mugabowaturimbuye, akadushakiraubwenge bwo kudutsemba ngo tutabamu bihugu bya Isirayeli byose,

6nimuduheabagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y'Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y'Uwiteka.”
Umwami aravuga ati “Nzabatanga.”

7Arikoumwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw'indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y'Uwiteka.

8Nukoumwami afata abahungu babiri ba Risipaumukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumonina Mefibosheti, kandi n'abahungu batanu ba Merabuumukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w'Umumeholati.

9Abatanga mu maboko y'ab'i Gibeyoni babamanika ku musoziimbere y'Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.

10Risipaumukobwa wa Ayiya yenda ikiguniraacyisasira ku rutare,uhereye mu itangira ry'isaruraukageze igihe cy'imvura y'umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.

11Bukeyebabwira Dawidi ibya Risipaumukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.

12Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonataniumuhungu we mu bantu b'i Yabeshi y'i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y'i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.

13Akurayoamagufwa ya Sawuli na Yonataniumuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe.

14Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonataniumuhungu we i Sela mu gihugu cy'Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyoumwami yategetse byose. Hanyuma y'ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.

15BukeyeAbafilisitiya bongera kurwana n'Abisirayeli. Dawidi amanukanan'abagaragu be arwana n'Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.

16Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw'icumu rye kwari shekeli z'umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi.

17Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe,utazazimya itabaza rya Isirayeli.”

18Hanyuma y'ibyo hongera kubahointambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w'Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.

19Bukeyehongera kubahointambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w'i Betelehemu yica Goliyati w'Umugiti,urutirw'icumu rye rwasaga n'igiti kiboherwaho imyenda.

20Bukeyekandi habaho intambara i Gati, hariyoumugabomuremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n'amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

21AshujugujeIsirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuruwa Dawidi aramwica.

22Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy'i Gati, bicwa na Dawidi n'abagaragu be.