2 Sam 22:1-51 BYSB2001 - Bible AI

1Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo,umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be bose n'aya Sawuli, aravuga ati

2“Uwiteka ni igitare cyanjye,
Ni igihome cyanjye,
Niumukizawanjyeubwanjye.

3Ni Imana igitare cyanjye,
Ni yo nziringira.
Ni yo ngabo inkingira,
Ni ihembe ry'agakiza kanjye,
Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira,
Niubuhungiro bwanjye.
Niumukizawanjyeunkizaurugomo.

4Ndambaza Uwiteka,ukwiriye gushimwa,
Ni ko nzakizwa abanzi banjye.

5“Imiraba y'urupfu yarangose,
Imyuzurey'ubugoryi yanteyeubwoba.

6Ingoyi z'ikuzimuzantaye hagati,
Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere.

7Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,
Ni koko natakiye Imana yanjye,
Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,
Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi.

8“Maze isi iratigita, ihindaumushyitsi,
Imfatiro z'ijuru ziranyeganyega,
Zitigiswa n'uburakari bwayo.

9Umwotsiucumba mu mazuru yayo,
Umurirouva mu kanwa kayo,uratwika,
Havamo n'amakara yaka.

10Yunamisha ijuru, iramanuka,
Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo.

11Igurukaihetswe na Kerubi,
Niukuriibonwa ku mababa y'umuyaga.

12Umwijima iwugiraihema ryayo riyigose,
Igotwa n'ibirundo by'amazi,
Ni byo bicu bya rukokoma byo mu ijuru.

13Ubwiza burabagirana buri imbere yayo,
Butumaamakara yaka.

14Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,
Usumbabyose avuga ijwi rye.

15Arasa imyambi ye arabatatanya,
Ni yo mirabyo ibakuraumutima.

16Mazeubutakabwo hasi y'inyanja buraboneka,
Imfatiro z'isi ziratwikururwa,
Ku bwo guhanak'Uwiteka,
Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru ye.

17“Ari mu ijuru, aramburaukubokoaramfata,
Ankura mu mazi y'isanzure.

18Ankizaumwanzi wanjyeukomeye n'abanyambaraga,
Kuko bandushaga amaboko.

19Bari baranteye ku munsi nagiriyeho amakuba,
Ariko Uwiteka ni we wambereyeubwishingikirizo.

20Abinkuramoanshyira ahantu hagari,
Yankirije kuko yanyishimiraga.

21“Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye,
Nk'uko amaboko yanjye atanduye,
Ni ko yangiriye.

22Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka,
Kandi ntakoze icyaha cyo kurekaImana yanjye,

23Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,
Kandi amategeko yayo sinyaveho.

24Naramutunganiraga,
Nirinze gukiranirwa kwanjye.

25Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,
Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye.

26“Ku munyambabaziuziyerekana nk'umunyambabazi,
Kuutunganye,uziyerekana nk'utunganye,

27Kuutanduye,uziyerekana nk'utanduye.
Ku kigoryi,uziyerekana nk'ugoramye.

28Abacishijwe bugufini bouzakiza,
Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone,
Kugirangoubacishe bugufi.

29Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka,
Uwiteka ni weuviraumwijima wanjye.

30Kuko ari wowe umpa gutwaraniraumutwe w'ababisha,
Kandi ari wowe Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'ibihome.

31“Inzira y'Imana itungana rwose,
Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe,
Ni ingabo ikingira abamwiringira bose.

32Ni nde Mana itari Uwiteka?
Ni nde gitare kitari Imana yacu?

33Imana ni igihome cyanjye gikomeye,
Ishorereraumukiranutsi mu nzira yayo.

34Ihindura ibirenge bye nk'iby'imparakazi,
Impagarika ku misozi yanjye.

35Yigisha amaboko yanjye kurasana,
Bituma amaboko yanjye aforaumuhetow'icyuma.

36Kandi wampaye ingabo inkingira,
Ni yo gakiza kawe,
Ubugwaneza bwawe bwampinduyeukomeye.

37Intambwe zanjye wazāguriyeinzira,
Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

38“Nirukanye ababisha banjye ndabarimbura,
Sinagaruka kugezaaho barimbukiye.

39Narabarimbuye ndabamenagura babura uko babyuka,
Ni koko baguye munsi y'ibirenge byanjye.

40Wankenyeje imbaraga zo kurwana,
Abampagurukiyebakantera warabancogoreje.

41Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,
Kugirango ndimbure abanyanga.

42Barakebaguje, baburaubakiza,
Batumbiriye Uwiteka ntiyabarora.

43Maze mbasya nk'umukungugu,
Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya.

44“Kandi wankijije imirwano y'abantu banjye,
Wandindirije kuzabaumutware w'amahanga,
Ishyanga ntigeze kumenya rizankorera.

45Abanyamahanga bazanyoboka,
Nibamara kumva inkuru yanjye, bazanyumvira.

46Abanyamahanga bazacogora,
Bazava mu bihome byabo bahinde imishyitsi.

47“Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe,
Imana y'igitare cy'agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

48Ni yo Mana imporera,
Ikangomorera amahanga nkayatwara,

49Ikankura mu babisha banjye.
Ni kokounshyira hejuru y'abampagurukiye,
Unkizaumunyarugomo.

50Ni cyo kizatuma ngushimira mu mahanga, Uwiteka,
Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe.

51Uwo yimitse amuha agakiza gakomeye,
Agirira imbabazi uwo yimikishije amavuta,
Ni we Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.”