1Bukeyeumujinya w'Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugagaati “GendaubareAbisirayeli n'Abayuda.”
2Umwami abwira Yowabuumugabaw'ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y'Abisirayeli yoseuhereye i Daniukageza i Bērisheba, mubareabantu kugirango menyeumubarewabo.”
3Yowabu abwiraumwami ati “Uwiteka Imana yawe igwizeumubarewariusanzwe incuro ijana, kandiumwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?”
4Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu n'abatware b'ingabo. Nuko Yowabu n'abatware b'ingabo bava imbere y'umwami bajya kubaraAbisirayeli.
5Barahagurukabambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw'iburyo bw'umuduguduwari hagati mu kibaya cy'i Gadi, berekeye i Yazeri.
6Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cy'i Tahatimuhodishi, kandi bagera i Daniyāni barazengurukabarinda bagera i Sidoni.
7Bukeyebasohora mu gihugu cy'i Tiro no mu miduguduyose y'Abahivi n'iy'Abanyakanāni, bagarukiraikusi h'i Buyudai Bērisheba.
8Bamaze kugenda igihugu cyose, basubirai Yerusalemu bamaze amezi cyenda n'iminsi makumyabiri.
9Maze Yowabu ahaumwamiumubarew'abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b'intwari bitwaza inkota,uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bariuduhumbi dutanu.
10Dawidi amaze kubaraabantu,umutimaweuramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuyecyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kurahogukiranirwa k'umugaragu wawe kuko nkoze iby'ubupfu bwinshi.”
11Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ry'Uwiteka ribonekeraumuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti
12“Gendaubwire Dawidi uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.’”
13Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati “Mbeseurashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajyauhunga ababisha bawe bakugenzaukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugigayatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inamaumenye icyo njya gusubizaIyantumye.”
14Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y'Uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y'abantu.”
15Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga,uhereye muri icyo gitondoukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi,uhereye i Daniukageza i Bērisheba.
16Ariko marayika agitunzeukubokokwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakurukaiyo nabi, abwira marayika warimburagaabantu ati “Birahagije, nonehounamuraukubokokwawe.”Kandi marayika uwo w'Uwiteka yari bugufibw'imbuga ya Arawuna w'Umuyebusi.
17Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati “Umva naracumuyekandi nabaye ikigoryi, ariko nk'izi ntama zacumuyeiki? Ndakwinginze,ukubokokwawe abe ari jye kurwanya n'inzu ya data.”
18Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Zamuka wubakire Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebusi.”
19Dawidi arazamuka nk'uko Gadi yamubwiye ko ari ko Uwiteka yategetse.
20Arawuna arungurutse abonaumwami n'abagaragu be baza bamusanga. Arawuna arasohoka yikubitahasi imbere y'umwami yubamye.
21Arawuna arabaza ati “Mwami nyagasani,uzanywe n'iki ku mugaragu wawe?”
Dawidi aramusubizaati “Nzanywe no kuguraimbuga yawe ngo nubakire Uwiteka igicaniro, kugirango mugigaive mu bantu.”
22Arawuna abwira Dawidi ati “Umwami databuja najyane ibyo ashatse byose abitange. Dore ngizi inka z'igitambo cyoswa, n'ibihurisho n'amatandiko y'inka mubigire inkwi.
23Ibi byose nyagasani, jye Arawuna mbihayeumwami.”Arongera abwiraumwami ati “Uwiteka Imana yawe igushime.”
24Arikoumwami abwira Arawuna ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo, sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye.”Nuko Dawidi agura iyo mbuga n'inka, atanga shekeli z'ifeza mirongo itanu.
25Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugigaishira mu Bisirayeli.