1Nuko ab'inzu ya Sawuli n'ab'inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab'inzu ya Sawuli barushaho gucogora.
2Kandi Dawidi yabyariye i Heburoniabana b'abahungu: uw'imfura yitwaga Amunoniwa Ahinowamu w'i Yezerēli,
3uw'ubuhetani Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Mākaumukobwa wa Talumayiumwami w'i Geshuri,
4uwa kane ni Adoniyaumuhungu wa Hagiti, uwa gatanu ni Shefatiyaumuhungu wa Abitali,
5uwa gatandatu ni Itureyamu wa Egila muka Dawidi. Abo ni bo Dawidi yabyariye i Heburoni.
6Icyo gihe cy'intambara zo mu b'inzu ya Sawuli n'ab'iya Dawidi, Abuneriyihinduyeukomeye mu rugo rwa Sawuli.
7Kandi Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipaumukobwa wa Ayiya. BukeyeIshibosheti abwira Abuneriati “Ni iki cyatumyeutahaku nshoreke ya data?”
8Nuko Abuneriarakazwa cyane n'amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubizaati “Mbese ndi igihanga cy'imbwa y'Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n'incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko noneumpamije icyaha kuri uwo mugore?
9Nintagirira Dawidi nk'uko Uwiteka yamurahiye, Imana ibimpore jyewe Abuneri, ndetse bikabije:
10ni ko gukuraubwami ku nzu ya Sawuli ngashinga intebe y'ubwami bwa Dawidi, akaba ari weutegeka Abisirayeli n'Abayuda,uhereye i Daniukageza i Bērisheba.”
11Nuko Ishibosheti abura ikindi asubizaAbunerikuko yamutinyaga.
12BukeyeAbuneriatuma intumwa ze bwite kuri Dawidi ati “Nyir'iki gihugu ni nde? Dusezerane isezerano, kandi nzafatanya nawe kuguhindūrira Abisirayeli bose.”
13Dawidi aramusubizaati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwouzarebana nanjye keretseubanje kuzanaMikali mwene Sawuli ubwouzazakundeba.”
14Maze Dawidi atuma kuri Ishibosheti mwene Sawuli aramubwira ati “Mpaumugorewanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by'Abafilisitiya.”
15Nuko Ishibosheti aramutumira, amwakaumugabowe Palutiyeli mwene Layishi.
16Mazeumugabowe aramuherekeza agenda arira inzira yose, amugezai Bahurimuamukurikiye. Agezeyo Abuneriaramubwira ati “Hoshi subirayo.”Nuko asubirayo.
17BukeyeAbuneriajya inama n'abatware ba Isirayeli arababwira ati “Mu gihe cyashize mwashakaga Dawidi ko abaumwami wanyu,
18none nimubirangize kuko Uwiteka yavuze ibya Dawidi ati ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we nzakirisha abantu banjye Isirayeli amaboko y'Abafilisitiya, n'ay'ababisha babo bose.’”
19Kandi Abuneriabivugiramu matwi y'Ababenyamini. Bukeyearahagurukaajya i Heburoni, avugiramu matwi ya Dawidi ibyo Abisirayeli n'umuryango w'Ababenyamini bose bishimiye byose.
20Nuko Abunerin'abamushagaye makumyabiri basanga Dawidi i Heburoni. Dawidi aremera Abunerin'abo bari kumwe ibirori.
21Maze Abuneriabwira Dawidi ati “Nzahagurukangende nteranirize Abisirayeli bose ku mwami databuja, kugirango basezerane nawe isezerano,ubonegutegeka aboumutimawaweushaka bose.”Hanyuma Dawidi asezerera Abuneriagenda amahoro.
22Kandi abagaragu ba Dawidi na Yowabu bari bagiye kunyaga, bukeyebatabarukanaiminyago myinshi. Ariko Abuneriyari atakiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko yari yamusezereye akagenda amahoro.
23Yowabu n'ingabo ze zose bari kumwe bagisesekara aho, babwira Yowabu bati “Abunerimwene Neri yaje i bwami, kandiumwami yamusezereye agenda amahoro.”
24Nuko Yowabu ajya i bwami abazaumwami ati “Ibyo wakoze ni ibiki? Ariko Abuneriko yaje iwawe, ni iki cyatumyeumusezerera akagenda rwose?
25Nawe ntuzi ko Abunerimwene Neri yazanywe no kukubeshya, no kugenzura ukoutabara n'ukoutabaruka, no kugenzura ibyoukorabyose?”
26Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugaruriraku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi.
27Abuneriakigera i HeburoniYowabu amukuramu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avuganena we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumunawe Asaheli.
28Hanyuma Dawidi abyumvise aravuga ati “Jye n'ubwami bwanjye ntituzagibwaho n'urubanza rw'amaraso ya Abunerimwene Neri, imbere y'Uwiteka iminsi yose.
29Ahubwo ruzabekuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose, kandi mu rugo rwa Yobabu ntihakabureuninda cyangwaumubembe, cyangwaugendera ku kibando cyangwauwicishwa inkota cyangwaumuhorote.”
30Uko ni ko Yowabu na Abishayi mwene nyina bishe Abuneri, kuko yari yiciye mwene se Asaheli mu ntambara y'i Gibeyoni.
31Dawidi aherako abwira Yowabu n'abari kumwe na we bose ati “Nimushishimure imyenda yanyu, mukenyere ibiguniramuriririre imbere ya Abuneri.”Nuko Umwami Dawidi akurikira ikiriba cye.
32Maze Abuneribamuhamba i Heburoni,umwami ashyira hejuruumuborogo aririra ku gituro cya Abuneri, abantu bose bacika imiborogo.
33Umwami aborogera Abuneriaravuga ati
“Mbese Abuneriyari akwiriye gupfa nk'igicucu?
34Amaboko yawe ataboshywe,
Kandi ibirenge byawe bitaboheshejwe iminyururu,
Nk'ukoumuntu agwa imbere y'abanyabyaha,
Ni kouguye.”
Nuko abantu bongera kumuririra.
35Hanyuma abantu bose baza guhataDawidi ngo afungure hakiri kare, ariko Dawidi ararahira aravuga ati “Nindya ku mutsima cyangwa ikindi cyose ntarageza ko izuba rirenga, Imana ibimpore ndetse bikabije.”
36Abantu bose babyitegereje barabyishimira, ndetse ibyoumwami yakoraga byose ni ko byanezezaga abantu bose.
37Nuko uwo munsi abantu bose n'Abisirayeli bose, bamenya ko bitaturutse ku mwami kwica Abunerimwene Neri.
38Umwami abwira abagaragu be ati “Aho muzi ko ubu mu Bisirayeli hapfuye igikomangoma cyariumugaboukomeye?
39Kandi nanjye naho ndiumwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndiumunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y'ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.”