1BukeyeIshibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneriyaguye i Heburoniaracogora, Abisirayeli bose bahagarikaumutima.
2Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b'ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w'i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini,
3kandi ab'i Bēroti bari barahungiye i Gitayimu, basuhukirayo na bugingo n'ubu.)
4Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afiteumwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubikaSawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, mazeumureziwe aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubitahasi, aherako aramugara. Izina ry'uwo mwana yitwaga Mefibosheti.
5Bukeyebene Rimoni w'i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y'ihangu, basanga arambaraye.
6Binjira mu nzu ye nk'abashaka kudahaingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga.
7(Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinzeurusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.)
8Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburonibabwiraumwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuliumwanzi wawe, wagenzagaubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigoumwami databuja kuri Sawuli n'urubyaro rwe.”
9Dawidi asubizaRekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w'i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguyeubugingo bwanjye mu byago byose:
10kera harihoumuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufatamwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze.
11None se nk'abantu babi biciyeumukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?”
12Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n'ibirenge, babamanika iruhande rw'iriba ry'i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abunerii Heburoni.