1Bukeyeimiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n'umubiriwawe.
2Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yariumwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeliukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni woweuzagiraubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzabaumugabawabo.’”
3Nuko abakuru ba Isirayeli bose basangaumwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y'Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abeumwami wa Isirayeli.
4Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.
5Yamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n'itatu ategeka Abisirayeli bose n'Abayuda.
6Hanyumaumwami ahagurukanan'ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b'abaturageb'aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n'ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera.
7Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, habaururembo rwa Dawidi bwite.
8Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati “Umuntu weseuzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumoibyo birema n'impumyiumutimawa Dawidi wanga.”Ni cyo cyatumye bavuga ngo “Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu.”
9Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyitaururembo rwa Dawidi. Yubakaimpande zose,uhereye inyuma ya Miloukageza imbere y'aho.
10Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.
11BukeyeHiramuumwami w'i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n'ibiti by'imyerezi n'ababaji n'abubatsi b'amabuye, bubakira Dawidi inzu.
12Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abeumwami wa Isirayeli, kandi ko ashyizeubwami bwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bwa Isirayeli.
13Dawidi amaze kwimuka i Heburoniakajya i Yerusalemu, akomeza kuzanaizindi nshoreke n'abandi bagore, kandi yongera kubyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa.
14Aya ni yo mazina y'abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,
15na Ibuharina Elishuwa, na Nefegi na Yafiya,
16na Elishama na Eliyada na Elifeleti.
17BukeyeAbafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kubaumwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome.
18Abafilisitiya bari baje badendeza mu kibaya cy'Abarafa.
19Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatangaubangabize?”
Uwiteka asubizaDawidi ati “Zamuka kuko ntari buburekukugabiza Abafilisitiya.”
20Nuko Dawidi ajya i Bāliperasimu, abatsindayo aravuga ati “Uwiteka yahomboreye abanzi banjye imbere yanjye nk'uko amazi ahomboka.”Ni cyo cyatumye ahimba aho hantu Bāliperasimu.
21Maze bahibagirirwa ibishushanyo byabo bisengwa, Dawidi n'abantu be barabijyana.
22BukeyeAbafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cy'Abarafa.
23Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubizaati “Nturi buzamuke ahubwoubaceikubo,ubarasukireho ahateganye n'ishyamba ry'imitugunguru.
24Nuko niwumva ikiriri cy'ingabo gihindira hejuru y'imitugunguru,uherekouhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiyeimbere, gutsinda ingabo z'Abafilisitiya.”
25Nuko Dawidi abigenza atyo nk'uko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiyauhereye i Gebaukageza i Gezeri.