1BukeyeDawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu.
2Dawidi ahagurukanan'abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y'Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry'Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi.
3Nuko bakura isanduku y'Imana kwa Abinadabu ku musozibayitereka ku igare rishya, maze Uza na Ahiyo bene Abinadabu bacunga iryo gare rishya.
4Nuko barikura mu rugo rwa Abinadabu rwo ku musoziririho isanduku y'Imana, Ahiyo ayigiye imbere.
5Dawidi n'umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y'Uwiteka, bacurangisha ibintu by'imiberoshi by'uburyo bwose, n'inanga na nebelu n'amashako, n'ibinyugurin'ibyuma bivuga.
6Bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakoni, Uza aramburaukubokokuramira isanduku y'Imana kuko inka zari zitsikiye.
7Mazeuburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoyeicyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw'isanduku y'Imana.
8Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiyeUza. Ni ko guhimba aho hantu Peresuza na bugingo n'ubu.
9Uwo munsi Dawidi atinya Uwiteka. Nuko aribwira ati “Isanduku y'Uwiteka yaza iwanjye ite?”
10Dawidi yanga gukurayoisanduku y'Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w'Umunyagati.
11Imara mu nzu ya Obededomu w'Umunyagati amezi atatu, kandi Uwiteka ahaumugisha Obededomu n'abo mu rugo rwe bose.
12Bukeyebabwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahayeumugisha Obededomu n'urugorwe n'ibyo afite byose, ku bw'isanduku y'Imana.”Dawidi aherako arahagurukaajya gukuraisanduku y'Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma.
13Nuko byagenze bitya: abahetse isanduku y'Uwiteka batambutse intambwe esheshatu, ahatambira impfizi n'ikimasa cy'umushishe.
14Maze Dawidi yiyerekera imbere y'Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y'igitare.
15Dawidi n'umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y'Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera.
16Bacyinjiza isanduku y'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukiramu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y'Uwiteka, amugayira mu mutima.
17Nuko binjiza isanduku y'Uwiteka, bayishyira ku gitereko cyayo hagati mu ihema Dawidi yari yarayibambiye. Dawidi aherako atambira imbere y'Uwiteka ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro.
18Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, asabira abantuumugisha mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo.
19Maze agaburiraabantu bose b'umutwe wose wa Isirayeli, abagabo n'abagore,umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'umugabane w'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye. Hanyuma abantu bose barataha,umuntu wese ajya iwe.
20Dawidi na we asubiraiwe gusabira ab'iweumugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi koumwami wa Isirayeli yariumupfasoni:ubonye ngo yibeyurireimbere y'abaja b'abagaragu be, nk'umuntuutagiraumumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”
21Dawidi asubizaMikali ati “Nabikoreye imbere y'Uwiteka wantoranije, akandutisha so n'urubyaro rwe rwose, akangiraumutware w'ubwoko bw'Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y'Uwiteka.
22Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo bajauvuzebazanyubaha.”
23Nuko Mikali mwene Sawuli aba ingumba, arinda apfa.