2 Sam 7:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Nukoumwami aba mu rugo rwe, kandi Uwiteka amuha ihumureku babisha be bamugosebose.

2Bukeyeumwami abwiraumuhanuzi Natani ati “Dore ubu mba mu nzu yubakishijwe imyerezi, ariko isanduku y'Imana iba mu ihema.”

3Natani asubizaumwami ati “Gendaukoreukoumutimawaweukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe nawe.”

4Iryo joro ijambo ry'Uwiteka ribonekera Natani riti

5“Gendaubwireumugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuze ngo: Mbese ahouzanyubakira inzu yo kubamo?

6Uhereye igihe nakuriyeAbisirayeli muri Egiputa, ntabwo nigeze kuba mu nzu kugezaubu, ahubwo nagenderaga mu ihema nk'ubuturo.

7Mbese ahantu hose nakagendanye n'Abisirayeli bose, hari ubwo navuganye n'umucamanza wese wa Isirayeli, uwo nategetse kuragiraubwoko bwanjye bwa Isirayeli nti: Ni iki cyababujijekunyubakira inzu yubakishijwe imyerezi?’

8“Nukoumugaragu wanjye Dawidiumubwire utya uti ‘Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuyemu rugo rw'intama mu bwungeri bwazo, ngo ubeumutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

9Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburiraabanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk'amazina y'abakomeye bo mu isi.

10Kandi nzatoranirizaubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite batazimukaukundi. Kandi abanyabyaha ntibazongera kubaburabuza nk'ubwa mbere,

11ubwo nategekaga abacamanza gutwaraubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi nzaguha ihumureku banzi bawe bose. Ndetse Uwiteka arakubwiye ngo azakuremamoumuryango.

12Kandi iminsi yawe nigeraugasinzirana na ba sogokuruzabawe, nzimikaumwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomezaubwami bwe.

13Nuko uwo ni weuzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y'ubwami bwe iteka ryose.

14Nzamuberase na we azambereumwana: nacumuranzamuhanisha inkoni z'abantu, n'ibyago by'amoko y'abantu,

15kandi imbabazi zanjye ntizizamwomorokaho nk'uko zomorotse kuri Sawuli nagukuyeimbere.

16Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y'ubwami bwawe izakomera iteka ryose.’”

17Nuko ayo magambo yose n'uko kwerekwa kose, Natani abirondorera Dawidi.

18Umwami Dawidi aherako arinjira, yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye koundindaukarindaungeza aha?

19Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. Noneuvuzeno ku by'inzu y'umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk'itegeko mu bantu, Nyagasani Mana.

20Kandi se, Dawidi yakubwira kindi ki, ko uziumugaragu wawe Nyagasani Mana.

21Ku bw'ijambo ryawe wakoze ibyo byose bikomeye nk'ukoumutimawawe wibwiye, kugirangoubimenyesheumugaragu wawe.

22Ni cyoubereyeukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe, kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk'ibyo twumvishije amatwi yacu byose.

23Ni irihe shyanga riri mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli? Imana yahagurukijwe no kuricungurirakubaubwoko bwayo kugirango yibonere izina, igakora ibikomeye kandi biteyeubwoba ku bwabo no ku bw'igihugu cyawe imbere y'abantu bawe wacunguye, ukabīvanira muri Egiputa,ukabakiza amahanga n'imana zayo?

24Kandi wikomerejeubwoko bwawe bwa Isirayeli kugirango bubeubwawe iteka ryose, kandi nawe Uwitekaubabere Imana yabo.

25“Nuko none Uwiteka Mana, ijambouvuzeku mugaragu wawe no ku nzu yeurikomeze iminsi yose, kandiuzasohoze ibyouvuze.

26Maze izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ni we Mana ya Isirayeli’, kandi inzu y'umugaragu wawe Dawidi izakomezwe imbere yawe.

27Kuko Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli,uhishuriyeumugaragu waweukavuga ngouzamwubakira inzu, ni cyo gitumyeumugaragu wawe nubahuka mu mutimawanjye kugusenga iri sengesho.

28“None Nyagasani Mana, ni wowe Mana, n'amagambo yawe ni ay'ukuri, kandiusezeranijeumugaragu wawe iryo jambo ryiza.

29Nuko none emera guhaumugisha inzu y'umugaragu wawe, irame imbere yawe iminsi yose, kuko ari woweubivuze Nyagasani Mana, kandiumugishautanga ujye ubaumugisha inzu y'umugaragu wawe ihabwa iteka ryose.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>