1Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyagaurufunguzo rw'umuduguduw'umurwa, arukuramu maboko y'Abafilisitiya.
2Bukeyeanesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abagereshaumugozi, inkubwe ebyiri zari iz'abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy'abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
3BukeyeDawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobuumwami w'i Soba, ubwoHadadezeri yajyaga kugomoreraubwami bwe kuri rwa ruzi.
4Dawidi amutumurahoingabo ze z'abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n'abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by'amafarashi akururaamagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.
5BukeyeAbasiriya b'i Damasiko baje batabaye Hadadezeriumwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.
6Maze Dawidi ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cy'i Siriya gitwarwa n'i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
7Kandi Dawidi yacujijeabagaragu ba Hadadezeri ingabo z'izahabu, azijyana i Yerusalemu.
8Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y'imiringa myinshi cyane mu miduguduya Hadadezeri, i Beta n'i Berotayi.
9BukeyeToyiumwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,
10atumaumuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa.
11Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:
12iby'i Siriya n'iby'i Mowabu, n'iby'Abamoni n'iby'Abafilisitiya, n'iby'Abamaleki n'ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobuumwami w'i Soba.
13Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukagakuneshereza Abasiriya mu kibaya cy'umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani.
14Nuko ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
15Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.
16Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wariumugabaw'ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wariumucurabwenge.
17Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wariumwanditsi.
18Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n'Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b'intebe.