2 Sam 9:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1BukeyeDawidi arabaza ati “Mbese hariuwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”

2Kandi mu nzu ya Sawuli harihoumugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubazaati “Mbese ni wowe Siba?”
Na we ati “Ni jyeumugaragu wawe.”

3Umwami aramubazaati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z'Imana?”
Siba asubizaumwami ati “Haracyarihoumwana wa Yonataniumugayeibirenge.”

4Umwami aramubazaati “Aba he?”
Siba asubizaumwami ati “Aba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.”

5Umwami aramutumira, amukuramu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.

6Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.”
Aritaba ati “Karameumugaragu wawe ndi hano.”

7Dawidi aramubwira ati “Humurakuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubizaimisozi yose y'inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandiuzajyauriraku meza yanjye iminsi yose.”

8Nuko aramuramya aravuga ati “Umugaragu wawe ndi iki kounyitaho, kandi ndi intumbi y'imbwa?”

9Umwami aherako ahamagara Sibaumugaragu wa Sawuli aramubwira ati “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu nzu ye bose, mbigabiye mwene shobuja.

10Kandi wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajye mumuhingira imirima ye,usarure imyaka kugirango mwene shobuja abone ibimutunga. Ariko Mefibosheti mwene shobuja azajya arira ku meza yanjye iteka.”Kandi Siba yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri.

11Maze Siba abwiraumwami ati “Ibyoumwami databuja yategetseumugaragu we byose, ni koumugaragu wawe nzabigenza.”
Nuko Mefibosheti akajya arira ku meza y'umwami nk'umwana w'umwami wese.

12Kandi Mefibosheti yari afiteumwana w'umuhungu muto witwa Mika, n'abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti.

13Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y'umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>