1Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruzabose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,
2bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,
3bose bagasangira bya byokurya by'Umwuka na bya byokunywaby'Umwuka,
4kuko banywaga ku gitare cy'Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.
5Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukiramu butayu.
6Ariko ibyo byababereyeho kugirango bitubereakabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje.
7Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk'uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk'uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywabahagurutswano gukina.”
8Kandi ntimugasambane nk'uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu ku munsi umwe.
9Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk'uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n'inzoka.
10Ntimukivovote, nk'uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n'umurimbuzi.
11Ibyo byababereyeho kutuberaakabarore, kandi byandikiwe kuduhuguratwebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe.
12Nuko rerouwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.
13Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitariurusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugirango muboneuko mubasha kucyihanganira.
14Nuko rero bakundwa, nimuzibukirekuramya ibishushanyo.
15Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby'ukurikoko.
16Gusangira igikombe, icyo dusabiraumugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo?Gusangiraumutsima tumanyagura si ko gusangiraumubiriwa Kristo?
17Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turiumubiriumwe, kuko twese dusangiraumutsima umwe.
18MurebeAbisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n'igicaniro?
19Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyoubwacyo ari cyo kintu?
20Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n'abadayimoni.
21Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y'Umwami wacu n'ibyo ku meza y'abadayimoni.
22Mbese icyo mushaka niuguteraUmwami ishyari? Tumurusha amaboko?
23Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose.
24Ntihakagireumuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.
25Ibiguzwe mu igurirory'inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubazaku bw'umutimauhana,
26kuko isi n'ibiyuzuyeari iby'Uwiteka.
27Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw'umutimauhana.
28Ariko nihagiraumuntuubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw'uwoubivuze no ku bw'umutimauhana,
29icyakoraumutimamvuze siuwaweahubwo ni uwa wa wundi.
Ni iki cyatumaumudendezo mfiteuhinyurwa n'umutimauhanaw'undi muntu?
30Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira?
31Namwe iyo murya cyangwa munywacyangwa mukoraikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.
32Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry'Imana,
33nk'uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyunguraubwanjye, keretse icyungura benshi kugirango bakizwe.