2 Tes 11:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Mugereikirenge mu cyanjye, nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo.

2Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk'uko nayibahaye.

3Ariko ndashaka yuko mumenya koumutwe w'umugabowese ari Kristo, kandi koumutwe w'umugoreariumugabowe, kandi koumutwe wa Kristo ari Imana.

4Umugabowese iyo asenga cyangwa ahanuraumutwe weutwikiriwe, aba akojeje isoniumutwe we.

5Arikoumugorewese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriyeumutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza.

6Nibaumugoreadatwikiriyeumutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni koumugoreyikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikiraumutwe.

7Umugabontakwiriye gutwikiraumutwe kuko ari ishusho y'Imana n'ubwiza bwayo, arikoumugoreniubwiza bw'umugabowe

8kukoumugaboatakomotse ku mugore, ahubwoumugoreari we wakomotse ku mugabo.

9Kandiumugabontiyaremwe ku bw'umugore, ahubwoumugoreni we waremwe ku bw'umugabo.

10Ni cyo gitumaumugoreakwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw'abamarayika.

11Ariko mu Mwami wacuumugorentabaho hatarihoumugabo, ni ko n'umugaboatabaho hatarihoumugore.

12Nk'ukoumugoreyakomotse ku mugaboni koumugaboabyarwa n'umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.

13Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye koumugoreasenga Imana adatwikiriyeumutwe?

14Kamere yanyuubwayo ntibahamiriza yukoumugaboiyo ahirimbijeumusatsiumukozaisoni,

15nahoumugoreiyo ahirimbijeumusatsiukabaariubwiza bwe? Koko yahaweumusatsi mu cyimbo cy'umwambaro wo ku mutwe.

16Ariko niba hagiraumuntuushaka kujya impaka, amenye yuko tudafiteumugenzo nk'uwo ashaka, kandi n'amatorero y'Imana ntawufite.

17Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubirainyuma.

18Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato,

19kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizweukwabo.

20Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry'Umwami wacu by'ukuri,

21kuko iyo murya,umuntu wese yikubiraibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa.

22Mbese ye, ntimufiteingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry'Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima.

23Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenzeumutsima

24akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu niumubiriwanjyeubatangiwe, mujye mukoramutya kugirango munyibuke.”

25N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukoramutya uko muzajya munyweraho kugirango munyibuke.”

26Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzabamwerekanaurupfu rw'Umwami Yesu kugezaaho azazira.

27Ni cyo gitumaumuntu weseuzaryaumutsima w'Umwami wacu, cyangwauzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumuraku mubirin'amaraso by'Umwami.

28Nukoumuntu yinire yisuzumeabone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe,

29kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiriw'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka.

30Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.

31Ariko twakwisuzumantitwagibwaho n'urubanza.

32Nyamara iyo duciriweurubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugirango tutazacirirwa ho iteka hamwe n'ab'isi.

33Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane.

34Umuntu nasonza arye iby'iwe, kugirango guterana kwanyu kutabashyirishahourubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.