2 Tes 12:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Bene Data, ibyerekeye impano z'Umwuka sinshaka ko mutabimenya.

2Muzi yuko mukiriabapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.

3Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntuubwirijwe n'Umwuka w'Imanauvugaati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntuubasha kuvugaati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera.

4Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.

5Kandi harihouburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe.

6Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,

7umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugirango bose bafashwe.

8Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,

9undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukizaindwara.

10Undi agahabwa gukoraibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvugaindimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,

11ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni weubikorera muri bo, agabiraumuntu wese uko ashaka.

12Nk'ukoumubiriari umweukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubirizose, nubwo ari nyinshi ariumubiriumwe, ni ko na Kristo ari,

13kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kubaumubiriumwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.

14Umubirisiurugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.

15Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.

16Kandiugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutariuko ku mubiri.

17Mbese iyoumubiriwose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?

18Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.

19Mbese noneho iyo zose zibaurugingo rumwe,umubiriuba warabaye he?

20Ariko noneho ingingo ni nyinshi, nahoumubirini umwe.

21Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyoumariye”, cyangwaumutwe ngoubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.”

22Ahubwo biriukundi rwose: ingingo z'umubirizizwi ko ari iz'intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura,

23kandi izo ku mubirizizwi ko ari iz'icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.

24Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranijeumubirihamwe,urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kurutaizindi

25kugirangoumubiriutirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.

26Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyourugingo rumwe ruhaweicyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.

27Nuko rero muriumubiriwa Kristo, kandiumuntu wese wo muri mwe niurugingo rwawo.

28Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n'abahawe impano zo gukizaindwara, n'abahawe gufasha abandi, n'abahawe gutwara, n'abahawe kuvugaindimi nyinshi.

29Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?

30Bose bafite impano zo gukizaindwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?

31Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi.
Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.