2 Tes 13:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singireurukundo, mba mpindutse nk'umuringauvugacyangwa icyuma kirenga.

2Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukurahoimisozi, ariko singireurukundo nta cyo mba ndi cyo.

3Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburireabakene, ndetse nkitangaubwanjye ngo ntwikwe ariko singireurukundo, nta cyo byamarira.

4Urukundo rurihangana rukagira neza,urukundo ntirugiraishyari,urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,

5ntirukoraibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,

6ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimiraukuri,

7rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

8Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvugaizindi ndimi kuzagira iherezo,ubwenge na bwo buzakurwaho

9kuko tumenyaho igice kandi duhanurahoigice,

10ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.

11Nkiriumwana muto navugagank'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukuramva mu by'ubwana.

12Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose.

13Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi niurukundo.