1Mushimikireurukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.
2Uvugaururimirutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.
3Arikouhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza.
4Uvugaururimirutamenyekana ariyungura, arikouhanura yungura Itorero.
5Nakunda ko mwese muvugaizindi ndimi, ariko ibirutahoko muhanura. Uhanura arutauvugaizindi ndimi, keretse azisobanuye kugirango Itorero ryunguke.
6Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwecyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?
7Dore ibidafiteubugingo na byo bigira amajwi, ariumwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n'iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?
8Kandi n'impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?
9Namwe ni uko,ururimirwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n'iki ibyo muvugaibyo ari byo, ko muzabamugosorera mu rucaca?
10Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.
11Nuko ntamenye ukoururimirusobanurwa, naberauvugaumunyamahanga kandi n'uvugana we yamberaumunyamahanga.
12Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubonaimpano z'Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzūnguza Itorero.
13Nukouvugaururimirutamenyekana asabe, kugirango ahabwe no gusobanura.
14Iyo nsenga mu rurimirutamenyekanaumwuka wanjyeurasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugiraicyo bwungura abandi.
15Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengeshaumwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n'ubwenge, nzaririmbishaumwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n'ubwenge.
16Utabikoze naweugashima Imanauyishimishijeumwuka wawe wonyine,umuntu uri mu ruhande rw'injiji akaba atamenye icyouvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”,umazegushima?
17Ku bwawe ubaushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.
18Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvugaindimi zitamenyekana,
19ariko mu iteraniro aho kuvugaamagambo inzovu mu rurimirutamenyekana, nahitamo kuvugaamagambo atanu nyavugishijeubwenge bwanjye, kugirango nigishe n'abandi.
20Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
21Byanditswe mu mategeko ngo
“Nzavuganira n'ubu bwoko,
Mu kanwa k'abavuga izindi ndimi,
No mu kanwa k'abanyamahanga,
Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.”
Ni ko Uwiteka avuga.
22Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kuberaabizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.
23Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?
24Ariko bose niba bahanura, hakinjiramoutizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,
25ibihishwe byo mu mutimawe bikērurwa, maze yakwikubitahasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.
26Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwaururimirutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugirango abantu bunguke.
27Niba hariho abavugaururimirutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.
28Ariko nihaba hatarihousobanura,uvugaururimiacecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutimawe.
29N'abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.
30Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa,uwabanje ahore
31kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugirango bose babone uko bigishwa no guhugurwa.
32Imyuka y'abahanuzi igengwa na bo,
33kuko Imana itari iy'umuvurungano, ahubwo ari iy'amahoro.
Nk'uko bimeze mu matorero yose y'abera,
34abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk'uko amategeko na yo avuga.
35Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni koumugoreavugiramu iteraniro.
36Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry'Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?
37Nihagiraumuntu wibwira ko ariumuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry'Umwami wacu.
38Arikoumuntu natabyemera na we ye kwemerwa.
39Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuzeabandi kuvugaindimi zitamenyekana.
40Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.