1Bene Data, ndabamenyeshaubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo
2kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereyeubusa.
3Muzi ko nabanje kubahaibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe,
4agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none,
5akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,
6hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye.
7Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n'izindi ntumwa zose.
8Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk'umwana w'icyenda,
9kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana.
10Arikoubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandiubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo niubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye.
11Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.
12Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?
13Niba nta wuzukana Kristo ntarakazuka,
14kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubayeuk'ubusa.
15Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka.
16Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,
17kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugiraumumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.
18Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse.
19Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kurutaabandi bantu bose.
20Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye,
21kuko ubwourupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzukakw'abapfuye kwazanywe n'umuntu.
22Nk'uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,
23arikoumuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzukaubwo azaza.
24Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imanaubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukurahoingoma zose n'ubutware bwose n'imbaraga zose,
25kuko akwiriye gutegeka kugezaaho azashyirira abanzi be munsi y'ibirenge bye.
26Umwanziuzaheruka gukurwaho niurupfu,
27kuko handitswe ngo “Yamuhayegutwara byose abishyira munsi y'ibirenge bye.”Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhayegutwara byose itabibariwemo.
28Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n'Umwana w'Imana ubwe aziyeguriraIyamweguriyebyose kugirango Imana ibe byose kuri bose.
29Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?
30Ni iki gituma natweubwacu duhoratwishyira mu kaga hato na hato?
31Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.
32Niba nararwanye n'inyamaswa muri Efeso nk'uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa.
33(Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza.
34Nimuhugukiregukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukoraibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiyekubakoza isoni).
35Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiriki?”
36Wa mupfu we, icyoubibantikiba kizima kitabanje gupfa.
37Kandi icyoubibantikiba gifiteumubirikizagira hanyuma, ahubwoubibaakabutoubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.
38Ariko Imana igahaumubirink'uko yawukageneye, kandi akabuto kose igahaumubiriwakoukwako.
39Inyama zose si zimwe ahubwo iz'abantu ziriukwazo, n'iz'inyamaswa ziriukwazo, n'iz'ibisiga ziriukwazo, n'iz'ifi ziriukwazo.
40Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n'imibiri yo mu isi, arikoubwiza bw'iyo mu ijuru buriukwabwo, n'ubw'iyo mu isi na bwo buriukwabwo.
41Ubwiza bw'izuba buriukwabwo, n'ubwiza bw'ukwezi buriukwabwo, n'ubwiza bw'inyenyeri buriukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganyaubwiza n'indi nyenyeri.
42No kuzukakw'abapfuye ni ko kuri:umubiriubibwa ari uwo kuboraukazazurwa ari uwo kutazabora,
43ubibwaufiteigisuzuguriroukazazurwaufiteubwiza,ubibwautagira integeukazazurwaufiteimbaraga,
44ubibwa ariumubiriwa kavukireukazazurwa ariumubiriw'umwuka. Niba harihoumubiriwa kavukirehariho n'uw'umwuka.
45Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabayeubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabayeumwukautangaubugingo.
46Arikoumwuka si woubanza, ahubwoumubirini woubanza hagaherukaumwuka.
47Umuntu wa mbere yaturutse mu butakaari uw'ubutaka, nahoumuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
48Nk'uko uw'ubutakaari ni ko n'ab'ubutakabandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari.
49Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru.
50Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafiteumubirin'amaraso bisa batabasha kuragwaubwami bw'Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.
51Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa
52mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurweubutazongera kuboranatwe duhindurwe,
53kuko uyu mubiriuboraukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiriupfaukwiriye kuzambikwa kudapfa.
54Ariko uyuuboranumarakwambikwa kutabora, n'uyu upfaukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo
“Urupfu rumizwe no kunesha.”
55“Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?
Wa rupfu we,uruborirwawe ruri he?”
56Ibyaha ni byo ruborirw'urupfu, kandi imbaraga z'ibyaha ni amategeko.
57Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.
58Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukoraimirimo y'Umwami, kuko muzi yukoumuhatiwanyu atari uw'ubusaku Mwami.