1Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk'uko nategetse amatorero y'i Galatiya, abe ari ko namwe mukora.
2Ku wa mbere w'iminsi irindi hose,umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugirango ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa.
3Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugirango abe ari bo bajyana iby'ubuntu bwanyu i Yerusalemu.
4Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana.
5Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu,
6kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugirango mumperekeze aho nzajya hose.
7Sinshaka kubakubitaurubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira.
8Ariko nzatinda muri Efeso kugezakuri Pentekote,
9kuko nugururiweirembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.
10Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugirango abane namwe adatinya, kuko akoraumurimow'Umwami wacu nkanjye.
11Nuko ntihazagireumuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugirango ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.
12Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabonauburyo azaza.
13Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.
14Ibyo mukorabyose mubikoraneurukundo.
15Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ariumuganura w'Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera.
16Nuko namwe mugandukireabameze batyo, n'undi weseufashaumurimowa Kristo ashishikaye.
17Nishimiye yuko Sitefana na Forutunatona Akayiku baje, bamazeurukumbuzi nari mfitiye mwebwe
18kuko baruhuyeumutimawanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.
19Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo.
20Bene Data bose barabatashya.
Mutashyanishe guhoberana kwera.
21Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko.
22Nihagiraumuntuudakunda Umwami wacu avumwe.
Umwami wacu araza!
23Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe.
24Urukundo rwanjye rubanenamwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.