2 Tes 2:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndiumuhanga n'intyoza yo kuvuga, cyangwa mfiteubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by'Imana,

2kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

3Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpindaumushyitsi mwinshi,

4n'ibyo navugagankabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga,

5kugirango kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw'abantu, ahubwo mu mbaraga z'Imana.

6Icyakoraubwenge tubuvugamu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw'iki gihe cyangwa ubw'abatware b'iki gihe bashiraho.

7Ahubwo tuvugaubwenge bw'ubwiru bw'Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

8Mu batware b'iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro.

9Ariko nk'uko byanditswe ngo
“Ibyo ijisho ritigeze kureba,
N'ibyougutwi kutigeze kumva,
Ibitigeze kwinjira mu mutimaw'umuntu,
Ibyo byose Imana yabyiteguriyeabayikunda.”

10Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana.

11Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretseumwuka wa wa wundiumurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

12Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugirango tumenye ibyo Imana yaduhereyeubuntu,

13ari byo tuvugaariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi.

14Arikoumuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ariubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.

15Arikoumuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

16Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufitegutekereza kwa Kristo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>