2 Tes 3:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Bene Data, sinabashije kuvugananamwe nk'uvuganan'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvuganan'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.

2Nabaramije amata, sinabagaburiyeibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha

3kuko mukiriaba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubayeaba kamere koko ntimugenza nk'abantu?

4Ubwoumuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?

5Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk'uko Imana yabahayeumurimo?

6Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.

7Nukouteranta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.

8Utera n'uwuhīra barahwanye kandiumuntu wese azahembwa nk'uko yakozeumurimowe,

9kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukabaumurimaw'Imana n'inzu yayo.

10Nk'ukoubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizehourufatiro nk'umwubakisha mukuruw'ubwenge, undi yubakaho. Arikoumuntu wese yirinde uko yubakaho,

11kuko nta rundi rufatiroumuntu abasha gushyiraho keretseurwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.

12Arikoumuntu niyubakakuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

13umurimow'umuntu weseuzerekanwa. Urya munsi ni wouzawerekana kukouzahishuzwaumuriro, akaba ari wo kandiuzageragezaumurimow'umuntu wese.

14Umurimow'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumahoazahabwa ingororano,

15arikoumurimow'umuntu nushyaazabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwemu muriro.

16Ntimuzi yuko muriurusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?

17Umuntuutsembaurusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kukourusengero rw'Imana ariurwera, kandi urwo rusengero ni mwe.

18Ntihakagireumuntu wishuka:umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ariumunyabwenge ku by'iki gihe, abeumuswa kugirango abone uko abaumunyabwenge nyakuri.

19Mbese ntimuzi koubwenge bw'iyi si ariubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwengeuburiganya bwabo.”

20Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagiraumumaro.”

21Nuko ntihakagireumuntu wīrāta abantu,

22kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwaubugingo cyangwaurupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu

23namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw'Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>