2 Tes 4:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriweubwiru bw'Imana.

2Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.

3Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwaurubanza namwe cyangwa n'abanyarukikob'abantu, kuko ndetse nanjyeubwanjye nticiraurubanza

4kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni weunciraurubanza.

5Ni cyo gituma mudakwiriye gucaurubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugezaubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwoumuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye.

6Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk'ubaciraumugani, kugirango ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagiraumuntu wihimbaza arwana ishyaka ry'umwe agahinyura undi.

7Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufitemutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk'abatagihawe?

8Mumazeguhaga, mumazegutunga ndetse mwimye nk'abami tutarikumwe. Yemwe icyampa mukimakugirango natwe twimane namwe.

9Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi nk'abaciriweurubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu.

10Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab'imbaraga, muri ab'icyubahiro naho twe turi ab'igisuzuguriro.

11Kugezana n'ubu twishwe n'inzara n'inyota kandi twambayeubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,

12dukoresha amaboko yacu imirimo y'imiruho. Iyo badututse tubasabiraumugisha, iyo turenganijwe turihangana,

13iyo dushebejwe turinginga. Kugezaubu twagizwe nk'umwavu w'isi n'ibiharurwa by'ibintu byose.

14Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugurank'abana banjye nkunda,

15kuko nubwo mufitemuri Kristo ababayobora inzovu, ntimufiteba so benshi. Ni jye wababyajeubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.

16Nuko rero ndabinginga kugirango munyigane.

17Ni cyo gitumye mbatumahoTimoteyo,umwana wanjye nkundaukiranukiraUmwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk'uko nigisha hose mu matorero yose.

18Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu.

19Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo

20kukoubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ari ubw'imbaraga.

21Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzanaurukundo n'umutimaw'ubugwaneza?

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>