1Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetseubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani,umuntu kwenda muka se.
2Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngouwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe,
3kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubirinahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze guciraho itekauwakoze ibisa bityo nk'aho mpari,
4kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutimawanjye dufiteububasha bw'Umwami wacu Yesu, nahaweubutware na we
5kugirango uwo muntu muhe Sataniumubiriweurimbuke,umwuka weubonekuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.
6Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatuburairobe ryose?
7Nuko nimwiyezehoumusemburo wa kera kugirango mube irobe rishya, mube mutakirimoumusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.
8Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafiteumusemburo wa kera, cyangwaumusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugireimitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.
9Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi.
10Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.
11Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ariumusambanyi cyangwauwifuza ibibi, cyangwausenga ibishushanyo cyangwautukana, cyangwaumusinzi cyangwaumunyazi,umezeatyo ntimugasangire na we.
12Mbese mpuriyehe no guciraabo hanzeurubanza? Namwe abo muciraurubanza si abo muri mwe?
13Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukureuwo munyabyaha muri mwe.