2 Tes 6:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Iyoumuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?

2Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isiurubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isiurubanza, ntimushobora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi?

3Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayikaurubanza, nkanswe iby'ubu bugingo?

4Nuko rero niba mufiteimanza zo gucibwa zerekeye ku by'ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n'Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiyekubakoza isoni.

5Mbese koko nta munyabwenge n'umwe uba muri mwe, wabasha gucirabene Seurubanza?

6Ahubwo mwene Data akaburanana mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?

7Nuko mumazekubonekaho icyaha rwose, kuko muburanamusubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?

8Ariko ni mweubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.

9Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwaubwami bw'Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,

10cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukanacyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwaubwami bw'Imana.

11Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n'Umwuka w'Imana yacu mu izina ry'Umwami Yesu Kristo.

12Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose.

13Ibyokurya ni iby'inda, n'inda na yo ni iy'ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko reroumubirisi uwo gusambana ahubwo ni uw'Umwami, kandi Umwami na we ni uw'umubiri.

14Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.

15Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

16Ntimuzi yukouwifatanya na maraya aba abayeumubiriumwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazabaumubiriumwe.”

17Arikouwifatanya n'Umwami Yesu aba abayeumwuka umwe na we.

18Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byoseumuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, arikousambana aba akoze icyaha cyo mu mubiriwe.

19Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufitewavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

20kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutumeimibiri yanyu ihimbaza Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>