2 Tes 7:1-40 BYSB2001 - Bible AI

1Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni ukoumugaboadakora ku mugore.

2Ariko ku bwo kwirinda gusambana,umugabowese agire uwe mugore, n'umugorewese agire uwe mugabo.

3Umugaboaheumugorewe ibimukwiriye kandi n'umugorena we abigenze atyo ku mugabowe,

4kukoumugoreadatwaraumubiriwe ahubwoutwarwa n'umugabowe, kandi n'umugabona we adatwaraumubiriwe ahubwoutwarwa n'umugorewe.

5Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugirango muboneuburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhuraSatani atabagerageresha iruba ry'imibiri yanyu.

6Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,

7kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, arikoumuntu wese afite impano ye yahawe n'Imana, umwe ukwe undi ukwe.

8Abatararongorana kandi n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumerankanjye.

9Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ariukurongorana kurutagushyuha.

10Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu,umugoreye kwahukanan'umugabowe.

11Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n'umugabowe, kandiumugaboye gusendaumugorewe.

12Ariko abandi bo ni jyeubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afiteumugoreutizera, kandi uwo mugoreagakunda kugumanana we ye kumusenda.

13Kandiumugoreufiteumugaboutizera na we agakunda kugumanana we, ye kwahukanan'umugabowe

14kukoumugaboutizera yezwa ku bw'umugorewe, kandiumugoreutizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.

15Icyakora wa wundiutizera, niba ashaka gutanaatane. Mwene Data w'umugabocyangwa w'umugorentaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.

16Wa mugorewe,ubwirwa n'iki yukoutazakizaumugabowawe? Nawe wa mugabowe,ubwirwa n'iki yukoutazakizaumugorewawe?

17Arikoumuntu wese agenze nk'uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.

18Mbese harihoumuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk'utakebwe. Harihoumuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.

19Gukebwa nta cyo kumazeno kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara niukwitondera amategeko y'Imana.

20Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.

21Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora nibaushobora kubātūrwaubikore.

22Uwahamagawe n'Umwami wacu ari imbata aba abātūwe n'Umwami, kandiuwahamagawe n'Umwami ari uw'umudendezo aba ari imbata ya Kristo.

23Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabeimbata z'abantu.

24Bene Data,umuntu wese abane n'Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.

25Ibyerekeye abari simfite itegeko ry'Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndiumuntu wababariwe n'Umwami ngo nkiranuke.

26Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw'iki gihe kirushyakiriho none, koumuntu aguma uko ari.

27Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.

28Icyakora warongora nta cyaha wabaukoze. N'umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.

29Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk'abatabafite,

30kandi abarira bamere nk'abatarira, n'abishīma bamere nk'abatishīma, n'abagura bamere nk'abatagira icyo bafite,

31n'abakoresha iby'isi bamere nk'abatarenzaurugero, kuko ishusho y'iyi si ishira.

32Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby'Umwami wacu uko yamunezeza,

33arikouwarongoye yiganyira iby'isi ngo abone uko anezezaumugorewe.

34Kandi hariho itandukaniro ry'umugoren'umwari. Utarongowe yiganyira iby'Umwami kugirango abeuweraku mubirino ku mutima, arikouwarongowe yiganyira iby'iyi si, ngo abone uko anezezaumugabowe.

35Ibyo mbivugiyekubafasha siukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiyekugirango mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.

36Niba hariumuntuurarikiraumwari, akumva ko iryo rari rizamuterakumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.

37Arikouwamaramaje mu mutimawe, akaba adahatwa n'irari ry'umubiriwe kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.

38Nuko rero ku bw'ibyourongora akora neza, arikoutarongora ni weurushaho gukoraneza.

39Umugoreahambirwa ku mugabowe akiriho, ariko iyoumugaboapfuye nta kimubuzagucyurwa n'uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.

40Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w'Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>