1Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahaweubwenge. Ubwenge buterakwihimbaza arikourukundo rurakomeza.
2Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenyaukurikije ibyo yari akwiriye kumenya.
3Arikoukunda Imana ni weumenywa na yo).
4Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe.
5Nubwo hariho ibindi byitwa imana, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, (nk'uko hariho imana nyinshi n'abami benshi),
6ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristoubeshaho byose, natwe akatubeshaho.
7Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n'abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara.
8Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka.
9Ariko mwirinde kugirango uwo mudendezo wanyuudahindukiraabadakomeye igisitaza na hato,
10kukoumuntu nakubonawoweujijutse wicaye urīra mu ngoro y'ikigirwamana, mbese ibyo ntibizateraumutimaweudakomeye guhangāra kurya ibiterekerejwe ibigirwamana,
11mazeudakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye?
12Nuko ubwo mucumurakuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuyeno kuri Kristo.
13Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugirango ntagusha mwene Data.