2 Tes 9:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Mbese si ndi uw'umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuriumurimowanjye mu Mwami?

2Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebweubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y'Umwami.

3Ibi ni byo nireguza ku bandega.

4Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa?

5Ntitwakwemererwa kugiraabagore bizera, ngo tujyane na bo nk'uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b'Umwami Yesu na Kefa?

6Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhukakwikorera?

7Ni nde wigeze kubaumusirikare akitunga? Ni ndeuterauruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni ndeuragira ishyo ntarikame?

8Mbese ibyo mbivuze nk'umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo?

9Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambireumunwa w'inka ihonyora ingano.”Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa,

10cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, siugushidikanya byanditswe ku bwacu, kukoumuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho.

11Mbese ubwo twababibyemo iby'Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramoibyo gutungaumubiri?

12Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe?
Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugirango tutabera inkomyiubutumwa bwiza bwa Kristo.

13Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwan'iby'urusengero, kandi abakora imirimo y'igicaniro bakagabana iby'igicaniro?

14N'Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavugaubutumwa bwiza batungwan'ubutumwa.

15Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugirango mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kurutakoumuntu yahinduraubusauko kwirata kwanjye.

16Iyo mbwirizaubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuzeubutumwa nabona ishyano.

17Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n'uko mpaweubusonga,

18nzagororerwa iki? Nuko rero iyo mvugaubutumwa mbuvugaku buntu, ntakurikije rwoseubutware bwanjye bw'umubwirizabutumwa.

19Nubwo kuri bose ndi uw'umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugirango ndusheho kunguka benshi.

20Ku Bayuda nabaye nk'Umuyudakugirango nunguke Abayuda, no ku batwarwa n'amategeko nabaye nk'utwarwa n'amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugirango nunguke abatwarwa n'amategeko.

21Ku badafite amategeko nabaye nk'udafite amategeko, kugirango nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindiudafite amategeko ahubwo ntwarwa n'amategeko ya Kristo.

22Ku badakomeye nabaye nk'udakomeye, kugirango nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugirango mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.

23Kandi ibyo byose mbikora ku bw'ubutumwa, ngo mfatanye n'abandi muri bwo.

24Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, arikougororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugirango mugororerwe.

25Umuntu weseurushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugirango bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugirango duhabwe iritangirika.

26Nuko nanjye ndiruka ariko si nk'utaziaho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk'uhusha.

27Ahubwo mbabazaumubiriwanjye nywukozauburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjyeubwanjye ntaboneka ko ntemewe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>