1Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye),
2jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya.
3Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,
4witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk'uko Imana Data wa twese yabishatse.
5Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.
6Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukarekauwabahamagariye guhabwaubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,
7nyamara siubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugorekaubutumwa bwiza bwa Kristo.
8Ariko nihagiraubabwirizaubutumwa butariubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayikauvuyemu ijuru, avumwe.
9Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Nibaumuntu ababwiraubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.”
10Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.
11Bene Data, ndabamenyesha yukoubutumwa bwiza navuze atari ubw'abantu
12kuko nanjye ntabuhawen'umuntu, kandi sinabwigishijwe n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.
13Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura.
14Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugiraishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.
15Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo.
16Kandi ubwo yashimaga kumpishuriraUmwana wayo ngo mvugeubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafiteumubirin'amaraso,
17cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyonsubirai Damasiko.
18Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n'itanu.
19Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu.
20(Ndabarahira imbere y'Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)
21Bukeyenjya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya.
22Ab'amatorero y'i Yudayayo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,
23keretse kumva gusa abamvugagabati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby'idini yarimburagakera”,
24nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.