1Ariko ndavuga yukoumuragwa iyo akiriumwana atagira icyo atandukanaho n'imbata, nubwo yaba ari nyir'ibintu byose.
2Ahubwo ategekwa n'abamureran'ibisonga, kugezaigihe cyategetswe na se.
3Natwe ni ko turi. Tukiribato twari imbata, dutegekwa n'amategeko ya mbere yahoze mu isi.
4Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko
5ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'Imana.
6Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.”
7Ni cyo gitumautakiri imbata ahubwo uriumwana, kandi rero ubwo uriumwana, uri n'umuragwaubihawe n'Imana.
8Icyakora icyo gihe kuko mutarimuzi Imana mwari imbata z'ibitari Imana nyakuri,
9ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubirainyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikenaumumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?
10Muziririza iminsi n'amezi n'ibihe n'imyaka.
11Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n'ubusa.
12Ndabinginga bene Data, mumerenkanjye kuko nanjye meze nkamwe.
13Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y'umubiriari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwiraubutumwa bwiza,
14kandi nubwo iby'umubiriwanjye byababereye ikirushyantimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w'Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.
15Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.
16Mbese mpindujweumwanzi wanyu n'uko mbabwiraukuri?
17Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ariukubakingiranira hanze, kugirango namwe muboneuko mubihakirizwaho.
18Icyakora byaba byiza ko mwakundwamukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.
19Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugezaaho Kristo azaremerwa muri mwe,
20icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.
21Abashaka gutwarwa n'amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n'amategeko?
22Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw'inshoreke undi ari uw'umugeni.
23Uw'inshoreke yavutse nk'uko iby'umubiribigenda, naho uw'umugeniyavutse ku bw'isezeranory'Imana.
24Ibyo birimoumugani, kuko abo bagore bameze nk'amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musoziwa Sinayi ribyariraububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,
25ari we kandiugereranywa n'umusoziwa Sinayi wo muri Arabiya, kandiusobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubatahamwe n'abana bayo.
26Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese
27kuko byanditswe ngo
“Ishime ngumba itabyara,
Tera hejuruuvugecyaneutaramukwa,
Kuko abana b'inyungwakazi ari benshi,
Baruta ab'inkundwakazi.”
28Nuko rero bene Data, namwe muri abana b'isezerano nk'uko Isaka yari ari.
29Ariko nk'uko icyo giheuwabyawe n'umubiriyarenganyagauwabyawe n'Umwuka, na n'ubu ni ko bikimeze.
30Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n'umuhungu wayo, kukoumuhungu w'inshoreke atazaraganwa n'umuhungu w'umugeni.”
31Nuko bene Data, ntitukiriabana b'inshoreke, ahubwo turi ab'umugeni.