1Bene Data,umuntu niyadukwaho n'icyaha, mwebwe ab'Umwuka mugaruze uwo muntuumwuka w'ubugwaneza, arikoumuntu wese yirinde kugirango na we adashukwa.
2Mwakirane ibibaremerera, kugirango abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.
3Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.
4Ibyiza ni uko yakwisuzumamu murimowe ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,
5kukoumuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.
6Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose.
7Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyoumuntu abiba ari byo azasarura.
8Ubibiraumubiriwe muri uwo mubiriazasaruramokubora, arikoubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramoubugingo buhoraho.
9Twe gucogorera gukoraneza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.
10Nuko rero tugirire bose neza uko tubonyeuburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera.
11Murebenamweuburyo mbandikishirije inyugutinini n'ukwanjye kuboko:
12ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.
13Ndetse abakebweubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw'imibiri yanyu.
14Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretseumusaraba w'Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby'isi bimbera nk'ibibambwe, nanjye nkabera iby'isi nk'ubambwe.
15Kuko gukebwa kutagiraumumarocyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya.
16Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n'imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b'Imana.
17Uhereye none ntihakagireumuntuundushya, kuko mfite ku mubiriinkovu za Yesu.
18Bene Data,ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanen'imitima yanyu. Amen.