1Pawulo imbata y'Imana n'intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z'Imana no kuzimenyeshaubwenge bw'ukuriguhujeno kubahaImana,
2niringiye kuzabonaubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranijeuhereye kera kose.
3Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayoubutumwa nahawe nk'uko Imana Umukizawacu yategetse.
4Ndakwandikiye Tito,umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.
Ubuntu n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukizawacu.
5Icyatumye ngusigai Kirete niukugirangoutunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngoushyire abakuru b'Itorero mu miduguduyose nk'uko nagutegetse.
6Ibyo niukuvugaabagabo batarihoumugayobafiteumugoreumwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.
7Kukoumwepisikopi akwiriye kutabahoumugayonk'uko bikwiriye igisonga cy'Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwaumunywiw'inzoga cyangwaumunyarukonicyangwauwifuza indamu mbi,
8ahubwo abeukunda gucumbikira abashyitsi,ukunda ibyiza,udashayisha,ukiranuka, wera, wirinda,
9kandiukomeza ijambo ryo kwizerwa nk'uko yaryigishijwe, kugirango abone uko ahugūza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka.
10Kuko hariho benshi b'ibigande n'abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagiraumumaro,
11bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y'abantu bubikabakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugirango babone indamu mbi.
12Umwe muri bo w'umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b'abanyabute.”
13Uko guhamya ni uk'ukuri. Ni cyo gitumaukwiriye kubacyaha cyane kugirango babe bazima mu byo kwizera,
14batita ku migani y'ibinyoma y'Abayuda n'amategeko y'abantu bateraumugongoukuri.
15Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekayeubwenge n'imitima yabo.
16Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwaurunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.