1Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoniukundwadusangiyeumurimo,
2na Afiya mushiki wacu, na Arukipoumusirikare mugenzi wacu n'Itorero ryo mu rugo rwawe.
3Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
4Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze
5kuko numvise iby'urukundo rwawe no kwizera kwaweugirira Umwami Yesu n'abera bose,
6kugirango gusangira ko kwizera kwawe kubabereukugiraakamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.
7Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n'urukundo rwawe, n'uko waruhuyeimitima y'abera.
8Ku bw'ibyo nubwo mfiteubushizi bw'amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,
9mpisemo kukwinginga ku bw'urukundo kuko ndi uko ndi, Pawuloumusaza, kandi none ndi n'imbohe ya Kristo Yesu.
10Ndakwingingiraumwana wanjye nabyariye mu minyururuyanjye Onesimo,
11utakugiriragaumumarokera ariko none akaba awutugirira twembi.
12Ni we nkugaruriye,ndakwinginzeumwakire nk'inkoramutimayanjye.
13Icyakora nari nkunze kumugumanakugirango ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n'ingoyi ku bw'ubutumwa bwiza.
14Ariko nta cyo nshaka gukorantakugishije inama, kugirango icyizaukorautabaugihaswe, ahubwougikoreukunze.
15Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito niukugirango muzabane iteka,
16atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene Soukundwa,ukundwananjye cyane ariko akarushaho gukundwanawe ku by'umubirino ku by'Umwami wacu.
17Nuko rero, niba wemera ko dufatanijeumurimoumwakire nk'uko wanyakira,
18kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afiteumwenda waweubimbareho.
19Ni jye Pawulo wanditse n'ukwanjye kubokoyuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko naweubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni woweubwawe.
20Bibe bityo mwene Data, nkubonemoumumaromu Mwami wacu,unduhureumutimamuri Kristo.
21Nkwandikiye niringiye kouzanyumvira, nzi yukouzakora n'ibiruta ibyo mvuze.
22Kandi n'ikindi,untegurireaho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw'amasengesho yanyu muzampabwa.
23Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,
24na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiyeumurimobaragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11
25Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubanen'imitima yanyu, Amen.