Abac 10:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahagurukagukizaAbisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu.

2Amara imyaka makumyabiri n'itatu ariumucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri.

3Hanyuma ye hahagurukaYayiri w'Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ariumucamanza w'Abisirayeli.

4Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudumirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n'ubu ni ko icyitwa.

5Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.

6Ariko Abisirayeli bongera gukoraibyangwa n'Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n'imana z'i Siriya n'imana z'i Sidoni n'imana z'i Mowabu, n'imana z'Abamori n'imana z'Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera.

7Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeliuburakari bwaka nk'umuriro, abahāna mu maboko y'Abafilisitiya no mu y'Abamoni.

8Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n'umunanibagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'Abamori i Galeyadi.

9Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n'Ababenyamini n'ab'inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane.

10Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyehokuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.”

11Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n'Abamori, n'Abamoni n'Abafilisitiya?

12Kandi Abasidoni n'Abamaleki n'Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo.

13Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakizaukundi.

14Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy'ubwihebe byanyu.”

15Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuyekoko, nonehoutwigirire ukoushaka, ariko turakwingizeutwikirize kuri iki gihe gusa.”

16Baherako bakura ibigirwamana by'abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry'imibabaro y'Abisirayeli.

17Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa.

18Nuko abatware b'i Galeyadi barabazanya bati “Mbeseumugabomuri mweuzabanza kurwana n'Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwaubutware mu Banyagaleyadi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>