1Nuko Yefuta w'Umugileyadi yariumunyambaraga w'intwari, kandi yariumwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye.
2Arikoumugorewa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukurabirukanaYefuta, baramwerurirabati “Nta mugabaneufitemu bya data, kuko uriumwana w'undi mugore.”
3Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy'i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b'inguguzibakajya batera abandi.
4Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli.
5Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b'i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy'i Tobu.
6Baramubwira bati “Ngwino ubeumugabawacu tuboneuko turwana n'Abamoni.”
7Yefuta abwira abakuru b'i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukanamu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?”
8Nuko abakuru b'i Galeyadi basubizaYefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, niukugirango tujyane tubonekurwana n'Abamoni.Nitumaragutsindauzabaumutware wacu,utware abatuye i Galeyadi bose.”
9Yefuta arababaza ati “Nimunsubizaiwacu kurwana n'Abamoni Uwiteka akabangabiza, nzabaumutware wanyu koko?”
10Baramusubizabati “Uwiteka abeumuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyouvuze.”
11Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b'i Galeyadi, nuko abantu bamugiraumugabawabo n'umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiyeibyo yavuze byose imbere y'Uwiteka.
12Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w'Abamoni kumubazaati “Turapfa iki gitumauteraigihugu cyanjye?”
13Umwami w'Abamoni asubizaintumwa za Yefuta ati “Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjyeuhereye kuri Arunoniukageza i Yaboki n'i Yorodani. Noneho wemere kunsubizaibyo bihugu ku neza.”
14Yefuta yongera gutumaintumwa ku mwami w'Abamoni.
15Ziramubwira ziti “Yefuta yavuze ngo Abisirayeli kunyaga ntibanyaze igihugu cy'i Mowabu cyangwa igihugu cy'Abamoni.
16Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuragamu butayubagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi.
17Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginzeutwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’Arikoumwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w'i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.
18Hanyuma banyura mu butayubakikiye igihugu cya Edomu n'icy'i Mowabu, banyura mu ruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarengaurugabano rw'i Mowabu kuko Arunoniyariurugabano rwaho.
19Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoniumwami w'Abamori,umwami w'i Heshiboni. Baramubwira bati ‘Turakwinginzeutwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.’
20Ariko Sihoni ntiyiringira Abisirayeli ngo banyure mu rugabano rwe, maze Sihoni ateranya ingabo ze zose agandika i Yahasi, arwanya Abisirayeli.
21Uwiteka Imana y'Abisirayeli ibagabiza Sihoni n'ingabo ze zose, barabanesha. Nuko Abisirayeli bahindūra igihugu cyose cy'Abamori bene icyo gihugu.
22Bahindūraurugabano rwose rw'Abamori,uhereye kuri Arunoniukageza i Yaboki, kandiuhereye mu butayuukageza kuri Yorodani.
23Nuko ubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli yirukanye Abamori imbere y'abantu bayo ba Isirayeli ikabaha igihugu, mbese ni wowe wakitunyaga?
24Igihugu imana yawe Kemoshi yaguha, ntiwagihindūra? Natwe ni uko, abo Uwiteka Imana yacu yirukanye imbere yacu, twabahindūye.
25Mbeseuraruta Balaki mwene Sipori,umwami w'i Mowabu? Hari ubwo yigeze kujya impaka n'Abisirayeli? Hari ubwo yarwanye na bo?
26Abisirayeli ko bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni no mu birorero byaho, no muri Aroweri n'ibirorero byaho, no mu miduguduyose iri ku nkengero ya Arunoni. Ni iki cyababujijekubigarura muri iyo myaka yose?
27Noneho si jyeugucumuyeho, ahubwo ni woweungiriye nabi,urantera kundwanya. Uwitekaumucamanza abeumucamanza uyu munsi hagati y'Abisirayeli n'Abamoni.”
28Arikoumwami w'Abamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho.
29Umwuka w'Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n'i Manase ajya i Misipa y'i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni.
30Nuko Yefuta ahiga Uwitekaumuhigoati “Nungabiza Abamoni,
31ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y'umuryango w'inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy'Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.”
32Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza.
33Arabatikizauhereye kuri Aroweriukageza i Miniti, imiduguduyari makumyabiriukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y'Abisirayeli.
34Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugeraiwe,umukobwa we asohokanautuntu dusa n'ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwaumukobwa yari afite wundiutariwe.
35Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ye baba we, mwana wanjye! Koumbabaje cyane, ko uri mu bampagaritseumutimakuko nahigiye imbere y'Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!”
36Aramubwira ati “Data, ubwo wahigiye imbere y'Uwiteka mpigura nk'uko wahize, kuko Uwiteka yaguhojeababisha bawe b'Abamoni.”
37Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ubeundetse amezi abiri ngende manukanemu misozi na bagenzi banjye, ndirireubukumibwanjye.”
38Se aramusubizaati “Genda.”Aramusezerera ngo amare amezi abiri. Ajyana na bagenzi be, aririraubukumibwe mu misozi.
39Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nk'uko yari yahize, kandi yari atararongorwa.
Bihera ubwo bibaumugenzo mu Bisirayeli ukoumwakautashye,
40inkumi z'Abisirayeli zikajya kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta w'Umugileyadi, iminsi ine mu mwaka.