1Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n'Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.”
2Yefuta arabasubizaati “Jye n'abantu banjye twari tugihigirana cyane n'Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo.
3Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?”
4Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z'i Galeyadi, barwana n'Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriyengo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.”
5Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?”Yabasubizaati “Oya”,
6bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’”Na yo ikavuga iti “Siboleti”kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri.
7Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ariumucamanza w'Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu muduguduumwe w'i Galeyadi.
8Nuko akurikirwa na Ibusaniw'i Betelehemu, abaumucamanza wa Isirayeli.
9Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusaniamara imyaka irindwi ariumucamanza wa Isirayeli.
10Nuko Ibusaniarapfa bamuhamba i Betelehemu.
11Akurikirwa na Eloni w'Umuzebuluniabaumucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza.
12Nuko Eloni w'Umuzebuluniarapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni.
13Akurikirwa na Abudonimwene Hileli w'Umunyapiratoni, abaumucamanza wa Isirayeli.
14Kandi yari afite abahungu mirongo ine n'abuzukurumirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munaniariumucamanza wa Isirayeli.
15Nuko Abudonimwene Hileli w'Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy'imisozi miremire y'Abamaleki.